Mu gihe u Rwanda n’amahanga bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi muri iki gihe hakaba hakunze kuboneka ibyaha byijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside, Urwego rw’ubugenzacyaha rwibukije Abanyarwanda ko hari ikibahuza kandi ko ari cyo cy’ingenzi kurusha amacakubiri.
Buri wese asabwa kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, guhakana no gupfobya Jenoside, guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi, kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside, kwiba cyangwa kwangiza imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, gusenya konona cyangwa gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside cyangwa se ahashyinguye imibire y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no guhohotera uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Indi mwitwarire Ubugenzacyaha bubuza abaturage kwirinda ni ugutema amatungo cyangwa imyaka y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibi ngo bikorwa hagamije guhombya uwarokotse Jenoside.
Ikindi Ubugenzacyaha busaba abaturage kuzibukira ni imvugo zitoneka cyangwa zisesereza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Urwego rw’Ubugenzacyaha bwaburiye n’abafite imbuga nkoranyambaga kwirinda kuzikoresha basesereza bagenzi babo cyangwa bakwirakwiza ibihuha bigamije guteza imbere ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi bifitanye isano nayo.
Ubugenzacyaha busaba abantu kujya batanga amakuru ku muntu ukora biriya byaha cyangwa ubifite mu mugambi.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangarije RBA ko mu myaka 3 ishize rwakiriye amadosiye asaga 1200 y’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano nayo, ku isonga hakaba haza icyaha cyo guhohotera abacitse ku icumu.