Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: RIB Isaba Abanyarwanda Kuzirikana Buri Gihe Ikibahuza
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

RIB Isaba Abanyarwanda Kuzirikana Buri Gihe Ikibahuza

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 April 2022 10:22 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu gihe u Rwanda n’amahanga bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi muri iki gihe hakaba hakunze kuboneka ibyaha byijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside, Urwego rw’ubugenzacyaha rwibukije Abanyarwanda ko hari ikibahuza kandi ko ari cyo cy’ingenzi kurusha amacakubiri.

Buri wese asabwa kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, guhakana no gupfobya Jenoside, guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi, kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside, kwiba cyangwa kwangiza imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, gusenya konona cyangwa gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside cyangwa se ahashyinguye imibire y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no guhohotera uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Indi mwitwarire Ubugenzacyaha bubuza abaturage kwirinda ni ugutema amatungo cyangwa imyaka y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi ngo bikorwa hagamije guhombya uwarokotse Jenoside.

Ikindi Ubugenzacyaha busaba abaturage kuzibukira ni imvugo zitoneka cyangwa zisesereza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Urwego rw’Ubugenzacyaha bwaburiye n’abafite imbuga nkoranyambaga kwirinda kuzikoresha basesereza bagenzi babo cyangwa bakwirakwiza ibihuha bigamije guteza imbere ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi bifitanye isano nayo.

Ubugenzacyaha busaba abantu kujya batanga amakuru ku muntu ukora biriya byaha cyangwa ubifite mu mugambi.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangarije  RBA ko mu myaka 3 ishize rwakiriye amadosiye asaga 1200 y’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano nayo, ku isonga hakaba haza icyaha cyo guhohotera abacitse ku icumu.

TAGGED:featuredJenosideRIBUbugenzacyaha
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mpiranyi Ukekwaho Jenoside Yakorewe Abatutsi Ntafatwa Kuko Ashyigikiwe Na Zimbabwe
Next Article Ntihazagire Uwibeshya Ku Gihugu Cyacu-Perezida Kagame
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Somalia: Al Shabaab Yagabye Igitero Aho Abarwanyi Bayo Bafungiye

Abagendera Muri Rwandair Bazajya Bareberamo ‘Filimi Nyarwanda’

Abaturiye CIMERWA Bagiye Kwimurwa

Minisitiri W’Intebe Yakiriye Abanyarwanda Bitabiriye UCI

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Umunya Slovenia Atwaye Isiganwa Ry’Isi Mu Bagabo Batwara Igare

Kigali: U Rwanda Ruraganira Na Afurika Uko Politiki Ya ICT Yahuzwa

Abanya Venezuela Bari Guhabwa Intwaro Zo Kuzahangana Na Amerika

Umuhanga Wabwiye Isi Imibereho Y’Impundu Jane Goodall Yapfuye

Perezida Kagame Yashimiye Abanyarwanda Bafannye Igare

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Tigers BBC Yatwaye Bwa Mbere Igikombe Cya Rwanda Cup

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaImibereho Y'Abaturage

Ababyeyi Baraburirwa Ko Tik Tok Ibangiriza Abana

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Trump Yahaye Hamas Igihe ‘Ntarengwa’ Ngo Yemere Umugambi W’Amahoro Yateguye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?