RIB Isaba Abayobozi N’Abaturage Gutanga Amakuru Ku Byaha Batazaririye

Mu ngendo barimo zo kwegereza serivisi abitaruye stations z’Urwego rw’ubugenzacyaha kubera ubunini bw’Imirenge yabo, abakozi b’uru Rwego baraye basabye abayobozi mu nzego z’ibanze ndetse n’abaturage  mu Kagari ka  Rubona mu Murenge wa Cyabakamyi mu Karere ka Nyanza, kujya barinda kuzarira mu gutanga amakuru ku byaha byakozwe.

Kuzarira bituma batuma abagenzacyaha batinda kugera ku makuru bacyeneye ngo bakurikirane icyaha runaka bikaba byabuza uwakorewe icyaha guhabwa ubutabera mu gihe gikwiye.

Iyi nama yahawe abayobozi mu nzego z’ibanze kubera ko hari ahantu mu Rwanda ibiro by’Ubugenzacyaha biba biri kure y’abaturage kandi ibyo bapfa bikaba byoroheje bishobora gucyemurirwa ku rwego rw’ibanze bitagejejwe  mu nkiko.

Abakozi b’Urwego rw’ubugenzacyaha baraye baganiriye n’abatuye Akagari ka Rubona nyuma y’ibiganiro bari baherutse kugirana  n’abo mu Kagari ka Kadaho n’aho ni mu Murenge wa Cyabakamyi mu Karere ka Nyanza.

- Advertisement -
Abagenzacyaha bari mu Murenge wa Cyabakamyi begereza abaturage serivisi z’ubugenzacyaha

Abo muri Kadaho bavuze ko basanganywe ikibazo cy’intera ndende iri hagati y’Akagari kabo mu Murenge wa Cyabakamyi n’Ibiro bya RIB biri hafi yabo kuko ngo kugira ngo bazagere yo bibasaba amasaha atanu bagenda n’amaguru.

Tugarutse ku bibazo abatuye Akagari ka Rubona bagejeje ku bagenzacyaha, bababwiye ko kimwe mu bikunze kuhagaragara ari urugomo  rushingiye ku mitungo abagize imiryango baba batumvikanyeho.

Ikindi ni uko hari bamwe bateza urugomo kubera ko  batishimira imiyanzuro ifatwa n’ubuyobozi bubifitiye ububasha.

Abakozi b’Urwego rw’Ubugenzacyaha bateze amatwi bariya baturage, babagira inama yo kwirinda gukora ibyaha cyane cyane icyogusambanya abana.

Uyoboye itsinda ry’abagenzacyaha baturutse ku Biro by’Ubuyobozi bukuru by’Urwego rw’Ubugenzacyaha witwa Philbert Mwenedata yasabye abaturage kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu miryango no kwirinda gusambanya umwana.

Mwenedata yasabye abayobozi mu nzego z’ibanze kujya bacyemurira abaturage ibibazo bafitiye ubushobozi bahabwa n’amategeko kugira ngo babarinde kujyana mu nkiko cyangwa mu bugenzacyaha ibibazo byashoboraga gucyemurirwa mu baturage.

Mwenedata ati: “Iyo umuntu atangiye amakuru ku gihe, bituma ubugenzacyaha bubungabunga ibimenyetso neza ku byaha byakozwe kandi ibimenyetso nibyo bishingirwaho mu manza nshinjabyaha.”

Yibukije abayobozi ko iyo habayeho kunga abakoze ibyaha nshinjabyaha ubikoze ashobora gukurikiranwaho ubufatanyacyaha.

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, Dr Thierry B Murangira yabwiye Taarifa ko n’ubwo abayobozi bashobora gufatanya n’uru rwego mu gucyemura ibibazo by’abaturage ariko bagomba kwirinda gucyemura ibyo badafitiye ubushobozi.

Icyo ubugenzacyaha busaba abayobozi by’umwihariko ni ugucyemura ibibazo by’abaturage biri mu bubasha bwabo birinda kunga abaturage ku byaha nshinjabyaha kuko byo hari inzego zibishinzwe by’umwihariko.

Ngo mu gucyemura ibyo badafitiye ubushobozi, hashobora kubamo ikibazo cyo kurenganya umuturage bityo  utanyuzwe n’imikirize y’urubanza bigatuma yihorera cyangwa akora icyaha mu bundi buryo.

Igikorwa cyo kwegereza abaturage serivisi za RIB mu Karere ka Nyanza kirakomereza mu Kagari ka Nyarurama mu Murenge wa Cyabakamyi.

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha Dr Thierry B.Murangira aherutse kubwira Taarifa ko urwego abereye umuvugizi ruri gushaka uburyo bwo kongera imodoka zarwo zitangirwamo serivisi z’ubugenzacyaha kugira ngo  abaturage batuye imirenge yitaruye bahabwe  ziriya serivisi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version