Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: RIB Ivuga Ko Muvunyi Paul Akurikiranyweho ‘GUHIMBA SINYA’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

RIB Ivuga Ko Muvunyi Paul Akurikiranyweho ‘GUHIMBA SINYA’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 December 2020 2:00 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma y’uko dusohoye inkuru ivuga ku iperereza twakoze ku cyatumye ubugenzacyaha bufunga umunyemari Paul Muvunyi, RIB yatubwiye ko akurikiranyweho guhimba sinya (signature, impapuro mpimbano) y’umwe mu bazungura kugira ngo abone kiriya kibanza.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry Murangira, yatubwiye ko: “Paul Muvunyi na bagenzi be bakurikiranyweho GUKORESHA INYANDIKO MPIMPANO, yifashishije asaba guhabwa icyangombwa cy’ubutaka (acquisition of Land Title).”

RIB ivuga ko nta sano icyaha imukurikiranyeho gifitanye n’amakimbirane ashingiye ku manza amaze mo imyaka aburana na Horizon  SOPYRWA LTD  n’Ingabo z’u Rwanda.

Muvunyi arakekwaho guhimba sinya yiyita umwe muri banyiri ubutaka kugira ngo abone uko ahinduza amazina mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka kitwa, Rwanda  Land Management And Use Authority.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Yaje guhabwa ibyangombwa aba nyiri ubutaka ariko nyuma abakozi b’iki kigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka baza guhagarika ibyangombwa bye banatanga ikirego muri RIB  bavuga ko hari ibigaragaramo ko yahimbye basaba ko akurikiranwa. RIB  nayo yatangiye kubikoraho iperereza.

Muri iri perereza nibwo hari abandi bantu batatu bakekwaho uruhare, ubu bakaba bari kubikorerwaho iperereza.

Ku byerekeye (Rtd) Col. Eugene Ruzibiza, RIB yatubwiye ko akekwaho uruhare mu byo Muvunyi yakoze ari nabyo akurikiranyeho nk’icyaha.

Amakuru twari twahawe n’uko (Rtd)  Col Ruzibiza yarangiye Muvunyi buriya butaka.

Ikibanza giherereye mu Murenge wa Bwishyura mu Kagari ka Gasura mu Karere ka Karongi.

- Advertisement -

Urwego rw’Ubugenzacyaha rwahinyuje ko nta sano iri hagati y’icyaha rumukurikiranyeho n’amakimbirane amazemo imyaka afitanye na Horizon SOPYRWA LTD.

Taarifa yabajije Espérance Mukamana uyobora Ikigo k’igihugu gishinzwe ubutaka uburyo bamenye ko mu nyandiko Muvunyi yabahaye harimo iziriho umukono w’impimbano.

Madamu Esperance Mukamana uyobora Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutakaYanze kugira icyo abitangazaho.

Yagize ati: “Nta kintu twabatangariza tutaravugana na RIB kuko niyo ibitwemerera. Ni umufatanyabikorwa mu maperereza menshi dukora, buriya nibabitwemerera tuzabamenyesha.”

Kuri uyu wa 27, Ukuboza, 2020 Dr. Murangira yatubwiye ko dosiye ya Muvunyi izagezwa mu bushinjacyaha bidatinze.

Ikibanza Paul Muvunyi avugwaho gutekenikira inyandiko yakiguze muri 2013, akigura Miliyoni 2 Frw.

Yakiguze n’umuryango urimo umusore witwa Félicien Kayishema[uyu arafunzwe] na mushiki we witwa Annonciate Mukangamije.

Giherereye mu  murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi mu Ntara y’i Burengerazuba.

TAGGED:featuredKarongiMukamanaMurangiraMuvunyiRIB
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyabugogo abajya kurira noheri mucyaro nabuze uko bataha bamwe baharaye
Next Article Gisagara: Gitifu ukekwaho kwica umwana, hari abavuga ko yagiraga imico myiza
1 Comment
  • Katsibwenene says:
    29 December 2020 at 2:49 am

    Ushaka kukurya ntabura imboga akurisha. Yaraguze se ajya guhimba isinya muri Land? None se niba yarayihimbiye muri Land center abamugurishije ikibanza bajemo bate ?

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?