Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: RIB Yafashe Abashakaga Kugurisha Ubutaka Bw’Undi Bamwiyitiriye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

RIB Yafashe Abashakaga Kugurisha Ubutaka Bw’Undi Bamwiyitiriye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 December 2024 8:13 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
RIB isaba abantu kwirindira utwabo bataratubacucura.
SHARE

Urwego rw’Ubugenzacyaha rweretse itangazamakuru abantu ruvuga ko bashakaga kugurisha ubutaka bw’undi bamwiyitiriye.

Aberetswe itangazamakuru bafashwe nyuma y’uko tariki 04, Ukuboza, 2024 hari abandi bagabo batatu bafatiwe mu bikorwa byo kugurisha ubutaka butari ubwabo.

Nyuma yabo RIB yakomeje iperereza, iza kumenya ko hari abandi bashakaga kugurisha ubutaka kandi umwe muri bo nta ruhare abufiteho.

Haje gufatwa Kayiranga Callixte na Aline Kayirebwa.

Taarifa Rwanda yamenye ko Kayiranga afite umugore w’isezerano uba muri Canada, hanyuma aza gucura umugambi afatanyije n’umugore witwa Kayirebwa wo kugurisha ubutaka bwanditse kuri Kayiranga n’umugore we w’isezerano asimbuwe n’uwo Kayirebwa.

Bafashe indangamuntu y’umugore w’izeserano bashyiraho ifoto ya Kayirebwa.

Nyuma bagurishije ubutaka kuri Frw 24,000,000.

Ubugenzacyaha bwaje kubimenya barafatwa, hagaruzwa Frw 9,800,000 na $ 5,000.

Bari bayigurishije Miliyoni Frw 24

Isambu bagurishije ku mahugub iherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Jabana, Akagari ka Kabuye mu Mudugudu wa Tetero.

Abafashwe bahise bafungirwa kuri Station ya RIB ya Rusororo mu gihe dosiye yabo yari iri gukorwa ngo yohererezwe Ubushinjacyaha kandi byarabaye nabwo nabwo buyiregera Urukiko tariki ya 16, Ukuboza, 2024.

Ubugenzacyaha buvuga ko abo bantu bakurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano, gukoresha umutungo w’urugo mu buryo bw’uburiganya no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Ibi byaha bikagenerwa igihano cy’igifungo cyiri hagati y’imaka ibiri n’irindwi.

Ikindi baregwa ni uguhimba inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, icyaha giteganwa n’ingingo ya 276 y’Itegeko N068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Igihano cy’uhamwe n’iki cyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka itanu n’irindwi n’ihazabu kuva kuri miliyoni Frw 3 na miliyoni Frw 7 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Bakurikiranyweho kandi gukoresha umutungo w’urugo ku buryo bw’uburiganya, icyaha giteganwa n’ingingo ya 150 y’itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Igihano kuwo cyahamye ni igifungo kiva ku mezi atatu ariko kitageze ku mezi atandatu.

Umuvugizi wa RIB Dr. Thierry B. Murangira asaba ba noteri basinyira abantu bahererekanya ubutaka kujya bagira amakenga.

Ati: “Turabagira inama yo kujya bagira amakenga igihe cyose bagiye gukora akazi kabo ka Notaria cyangwa guhererekanya ubutaka (transfer of land title) kuko muri ino minsi hari abatekamutwe baza mu ngeri zitandukanye”.

Murangira asaba abagura iyo mitungo kujya babanza gushishoza mbere yo kwishyura.

RIB yafashe na ba noteri
Bavuga ko batazongera kwishora mu byaha
Bashatse kwihesha ikintu cy’undi

 

TAGGED:featuredIsambuMurangiraRIBRwandaUmurima
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ubukungu Bw’u Rwanda Bukomeje Kuzamuka
Next Article Muhoozi Arashaka Kurasa Abacanshuro Bo Muri DRC
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Dusigaye Twishakamo Ibisubizo Ku Bibazo By’Ubuvuzi – Jeannette Kagame 

Kigali: Umusore Yishe Mugenzi We Amuziza Umukobwa

Burundi: Haravugwa Guhangana Hagati Ya Ndayishimiye N’Umunyamabanga  Wa CNDD-FDD

‘Board Of Peace’ Ya Trump Ni Iki?

Chameleone FM: Radiyo Chameleone Agiye Gutangiza i Bujumbura

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Impamvu Zitera Polisi Y’u Rwanda Kudatesha Agaciro Abaturage Ishinzwe

Hari Kwigwa Uko Amakipe Yajya Akinira Mu Amahoro Stadium ‘Ku Giciro Kimwe’

Putin Yasabwe Kujya Mu Nama Y’Amahoro Yashyizweho Na Trump

Perezida Trump Arashaka Manda Ya Gatatu Uko Byagenda Kose

Gari Ya Moshi Zagonganye Hapfa Abantu 21

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

40.1% By’Abatuye Kigali Batuye Mu Kajagari- Meya Dusengiyumva

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeUtuntu n'Utundi

Impyisi: Inyamaswa Y’Ingirakamaro Nubwo Yangwa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Rulindo:Habonetse Imibiri 173 Y’Abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

U Rwanda Rurashyira Imbaraga Mu Bukangurambaga Mu Gutanga Umusoro Wa TVA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?