Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: RIB Yafashe Abayiyitirira Bakaka Abantu Ruswa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbutabera

RIB Yafashe Abayiyitirira Bakaka Abantu Ruswa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 March 2025 12:59 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rweretse itangazamakuru abagore babiri(ku ifoto babanza ibumoso) bakoranaga n’umugabo ugishakishwa ruvuga ko biyitaga abakozi barwo bakaka abantu ruswa ngo babafungurize ababo.

Bashukaga abantu biyita abakozi ba RIB bakabaka amafaranga ngo bazabafungurize ababo.

Dr. Murangira uvugira RIB avuga ko umugabo wakoranaga n’abo bagore witwa Jean Claude Siborurema agishakishwa.

Dr. Thierry Murangira uvugira RIB

Babikoraga bate?

Umugore witwa Beatrice Mukahabimana niwe wahamagaraga abantu runaka yamenye ko bafite ababo bafunzwe, akabahamagara ababwira ko yamenye ibibazo bafitanye n’ubutabera ariko ko yabibafashamo.

Yumvishaga ufite uwe ko icyaha uwo muntu akurikiranyeho gikomeye ariko ko yamufasha akarekurwa ariko nawe ‘akibwiriza’.

Mu kiganiro bagiranaga, yamubwiraga ko bazahurira kuri station runaka, undi akumva ko koko ari byo.
Yarazaga yagera kuri station, wa mugore akamuhamagara, amubwira ko yaba amutegereje gato kuko hari ibyo agihugiyemo.

Mu kanya gato, yarongeraga akamuhamagara, akumubwira ko aho kumutinza yaba amwoherereje ingano runaka y’amafaranga bagaciririkanya.

Iyo uwatswe amafaranga yayatangaga bitagoranye, uwiyitaga Umukozi wa RIB yabwiraga uwo muntu ko na Komanda wa Station ashaka ‘aye’.

Mu kwakwa amafaranga, hari uwabonaga ko bari kumutekera umutwe akabibabwira abandi bakamubwira ko ibyo ntacyo byamumarira kuko nawe yatanze ruswa.

Gusa Murangira avuga ko hari bamwe banze ko ubwo butekamutwe bwakomeza babibwira RIB.

Amafaranga yatangwaga kuri MoMo y’uwitwa Scholastique Uwase, akabikuzwa n’umu Agent wa MTN nawe wafashwe witwa Claudine Niyigena.

Kubera ko baba bazi ko ibyo ari ubujura, abo bantu bihutira kuyabikuza.

Umuvugizi wa RIB avuga ikibabaje ari uko ubwo butekamutwe butuma urwo rwego rujyaho icyasha.

Ati: ” Umuntu ubuze aye atangira kumva ko RIB irya ruswa. Abantu bakwiye kumenya no kuzirikana ko ubutabera butagurwa. Abantu biyitirira inzego tugomba kubarwanya”.

Ubugenzacyaha busaba abaturage kugira amakenga, bagashishoza.

Abafashwe bari bamaze kuriganya abantu Miliyoni Frw 1.7

TAGGED:featuredMurangira
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Syria: Igihugu Gishobora Kujya Mu Icuraburindi
Next Article Abanyamulenge Baratakambira Isi Kubera Ubwicanyi Bakorerwa Na DRC
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?