Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: RIB Yafunze Abanyamahanga Batatu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

RIB Yafunze Abanyamahanga Batatu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 May 2025 7:28 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
RIB isaba abantu kwirindira utwabo bataratubacucura.
SHARE

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha Dr. Thierry B.Murangira yatangaje ko uru rwego rwafunze  abagabo batatu b’abanyamahanga kubera ubucuruzi bw’amafaranga butemewe bakoraga.

Ni ubucuruzi bakoraga bakoresheje ikoranabuhanga bita Cryptocurrency rikoresha urubuga rwa Binance bwishyurwaga mu mafaranga y’ikoranabuhanga yitwa Tether kandi iri faranga rimwe riba ringana na Frw 1,430.51, iri faranga rikagira ikimenyetso cya USD₮ cyangwa USDT

Murangira ati:  “Nibyo koko twafashe abagabo batatu b’abanyamahanga, bakoraga ibikorwa byo gucuruza amafaranga bya ‘Cryptocurrency’ hifashishijwe urubuga rwa ‘Binance’, bakoresha USDT.”

Avuga ko abo banyamahanga- atatangaje ubwenegihugu bwabo- basabaga abantu gushora amafaranga, bakazabungukira.

Kugeza ubwo bafatwaga, iperereza ryari rimaze kubona ko hari abantu 71 bari baramaze gushoramo Miliyoni Frw 10.

RIB itangaza ko ikimenya amakuru y’uko hari abatangiye gushora muri ubwo bucuruzi, yahise itangira kubigenza, ifata abo bantu batatu kandi ngo yabafashe bari hafi gutoroka u Rwanda.

Ubwo bamenyaga ko bari gukorwaho iperereza bahise bafunga ‘system’ yabo  batangira gutegura gahunda zo gutoroka.

Nyuma y’uko batawe muri yombi bemeye icyaha, bemera gusubiza abantu amafaranga yabo.

Dr. Murangira yasabye abantu bari barashoye muri iyi sosiyete ko bakwigaragaza bagafashwa kubikuza amafaranga yabo.

Ikindi ni uko uwabona ko byamugora kuyabikuza, yajya ku biro bikuru bya RIB agafashwa gusubirana ayo yashoye mbere y’uko system bakoreshaga ifungwa.

Yaboneyeho kwibutsa abantu ko uru rwego rubasaba kureka gushora amafaranga yabo mu bikorwa nk’ibi bitizewe kuko birangira babihombeyemo.

Murangira kandi abwira abantu ko ari bo bakwiye kwirindira ibyabo, ntihagire ababatekera imitwe ngo babacucure utwo baruhiye.

Gusa avuga ko bibabaje kubona abantu babwirwa ariko ntibumve.

TAGGED:AbajurafeaturedIfarangaIkoranabuhangaMurangiraRIB
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gasabo: Hafashwe Abanigaga Abantu Bakabambura
Next Article Kabila Yambuwe Ubudahangarwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Gasabo: Umugore Yafatanywe Amakarito Ya Liquors Zitujuje Ubuziranenge

Israel Yongereye Ibitero Muri Gaza 

Kwitabira Gufata Irangamimerere Byitabirwe Na Buri Wese- MINALOC 

Amahoro Na Kigali Pelé Stadium Zemerewe Kwakira Amarushanwa Nyafurika 

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Sandra Teta Yarekuwe

Ibyotsi Bihumanya Ikirere Cy’u Rwanda Byikubye 5 Mu Bukana- REMA

Nyanza: Umurambo W’Umusore Wari Umaze Icyumweru Yarabuze Bawusanze Mu Mufuka

Imbaduko PM Nsengiyumva Atangiranye Mu Kuzamura Ubuhinzi N’Ubworozi

RDF/Military Police Mu Myitozo Ikarishye

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

General Muganga Yavuze Akazi Ingabo Zikorera Mu Mahanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Ukraine Yahejwe Mu Biganiro Byo Kurangiza Intambara Yayishegeshe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeImibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Hari Icyo Abana Basaba Abayobozi Bakuru B’Igihugu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?