RIB Yafunze Umukozi Wayo

RIB ikora uko ishoboye ikegera abaturage batuye ahitaruye station zayo

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwafashe umugabo wari ukuriye uru rwego ku rwego rw’umujyi wa Kigali rumukurikiranyeho kwakira cyangwa kwaka indonke. Hari no kwihesha ikintu cy’undi. Niwe muyobozi mukuru muri RIB ufunzwe kuva uru rwego rwashingwa.

Uyu mugabo yari afite inshingano mu Cyongereza bita Provincial Chief Intelligence Officer-PCIO, uyu akaba ari umuyobozi mukuru w’uru rwego ukurikirana ibikorwa byose by’iperereza mu gutahura no gukumira ibyaha.

Inshingano ze zitandukanye n’iz’uwo bita PCI( Provincial Chief Investigator) akaba ashinzwe ubugenzacyaha ku rwego rw’Intara.

Uwafashwe yitwa Kabayiza Ntabwoba Patrick.

- Advertisement -

Icyakora amaze igihe afashwe kuko yafashwe Taliki 27, Nzeri, 2022 bitangazwa ko yafashwe nyuma y’iminsi myinshi.

Abize ubugenzacyaha bavuga ko gufata umuntu ariko bigatinda gutangazwa akenshi biterwa no kwanga ko abandi bavugwa muri iyo dosiye babimenya kandi bagishakishwa, bakaba bacika ubutabera cyangwa bagasibanganya ibimenyetso.

Ikindi twamenye ni uko icyaha uyu mugabo akurikiranyweho gifitanye isano na Dosiye yari iri gukurikiranwa n’ubugenzacyaha.

Icyo cyaha ntigitangazwa.

Ntabwoba kandi ngo ibyo akurikiranyweho yabikoze mu bihe bitandukanye kandi abikorera mu Mujyi wa Kigali aho yari ahagarariye iperereza.

Umuvugizi w’Urwego rw’igihug rw’ubugenzacyaha, RIB, Dr. Thierry B. Murangira yabwiye Taarifa ko kuba umukozi wabo ku rwego rw’Intara yafashwe bigomba guhumuriza Abanyarwanda ko nta muntu n’umwe uru rwego rutakurikirana igihe cyose yaba yishe amategeko.

Ati: “ Ubutumwa Urwego rutanga ni uko umuntu wese wica amategeko n’ubwo yaba umukozi wacu, azafatwa akagezwa mu butabera. Abantu bagomba kumenya amategeko kandi bakayakurikiza.”

Umuvugizi wa RIB Dr Murangira

Gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke  bihanwa n’ingingo ya 4 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 mu Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.

Ubihamijwe n’urukiko ahabwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Ku cyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi, hakoreshejwe uburinganya, cyo gihanwa n’ingingo ya 174 y’Itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze itatu n’amafaranga y’u Rwanda atari atari munsi ya Frw 3,000,000  ariko atarenze Frw  5,000,000 .

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version