RIB Yatumije Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Thierry B. Murangira yabwiye Taarifa ko uru rwego rwatumije umunyamakuru Jean Paul Nkundineza ngo agire ibyo arusobanurira.

Yirinze kuvuga impamvu yaba yatumye uru rwego rutumiza uyu munyamakuru ariko itumizwa rye ribaye nyuma y’igihe gito hari amashusho ashyizwe kuri X amwerekana avuga amagambo bamwe bavuze ko ari ayo kwibasira Nyampinga w’u Rwanda(2016) Miss Mutesi Jolly.

Muri iyo video Nkundineza yagize ati ” Ishyuka Mutesi Jolly. Urishimye? urumva umeze ute ? Ugiye Kunywa Hennessy? Ugiye kunywa Amarula? Ugiye gukora Party? Ikintu cyose uryoherwe. Enjoy! Reka mvuge nti Enjoy!, Uramugaritse nta kundi, Komeza inzira watangiye wicika intege, ariko umutego mutindi ushibukana nyirawo.”

Nkundineza yabwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE  ko kuvuga kuri Miss Jolly muri uru rubanza ari uko ari nk’urufunguzo rwarwo kuko ngo ‘ari we watanze ikirego’ nk’uko ngo byavuzwe n’umucamanza.

- Advertisement -

Ati “Rero kuba yavugwa muri reportage nta kidasanzwe kirimo”

Urwo rubanza avuga ni uruherutse gukatwa n’Urukiko rukuru rwaregwaga mo Prince Kid wavugwagaho gusambanya ku ngufu abakobwa baharaniraga kuba ba Nyampinga w’u Rwanda mu myaka yatambutse.

Rwamukatiye gufungwa imyaka itanu.

Nkundineza avuga ko yizeye ko RIB inyurwa n’ibisobanuro bye, kandi ko nava ku Kimihurura kwitaba uru rwego ari bumenyeshe abakurikira ibiganiro bye ibyo yahabarijwe.

Umuvugizi wa RIB yavuze ko kuba Nkundineza yatumizwa bitavuze byanze bikunze ko ari bubazwe ku bya Miss Jolly, akemeza  ko umuntu atumizwa ku mpamvu zitandukanye.

Dr. Thierry B.Murangira

Avuga ko umuntu yitaba RIB kubera amakuru ashaka kubazwa, kubera ko ari umutangabuhamya mu cyaha cyangwa ikintu runaka, kubera ko yahohotewe cyangwa indi mpamvu.

Dr. Murangira yavuze ko hakiri kare ko abantu bakeka ko ibyo Nkundineza ari bubazweho bifite aho bihuriye n’ibye na Miss Jolly Mutesi.

Ati: “ Haba hakiri kare ngo tugire icyo tubivugaho…”

Mu ntangiriro za 2023( hari muri  Gashyantare), amakuru yavugaga  ko Nkundineza yaburiwe irengero.

Nyuma yaje kuboneka nyuma y’iminsi ine, atangaza ko zimwe mu nzego z’umutekano zari zamufunze mu buryo butemewe n’amategeko.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version