Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwafunze abakozi barwo babiri bakoreraga ahitwa Ngarama muri Gatsibo. Bakurikiranyweho ibyaha bifite aho bihuriye na ruswa.
Mu gisa na operation yagiye yo gufata abakora mu rwego rw’ubucamanza, RIB yafashe abandi bantu umunani barimo abakora mu bushinjacyaha no mu bucamanza.
Umuvugizi wa RIB Dr Thierry B. Murangira avuga ko abafashwe ari aba bakurikira:
Placide Micomyiza, Umucamanza ku Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo,
Uwayezu Jean de Dieu, Umushinjacyaha ku rwego rw’Ibanze rwa Ngarama mu Karere ka Gatsibo,
Tuyisenge Jean d’Amour Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga ndetse na ba bagenzacyaha babiri ari bo Jean Marie Vianney Misago na Boniface Habumugisha.
RIB itangaza ko yataye muri yombi n’abayitaga ‘abakomisiyoneri’ batatu bakoreraga muri Ngarama ya Gatsibo ari bo:
Albert Hategakimana, Ndyanabo Jean Damascene na Emmanuel Abiringira.
Operation ya RIB kandi yafunze n’abaturage babiri bakekwaho guha ruswa abakora mu nzego z’ubutabera kugira ngo babafungurire ababo bafunzwe.
Abo baturage ni Diane Iradukunda na Vincent Seroza.
Bose nyibafungiwe hamwe kuko hari abafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge, Kicukiro, Nyamirambo, Kimihurura, Kimironko na Remera.
Kubaneka byamaze igihe…
Ubugenzacyaha buvuga ko bwamaze igihe bukurikirana amakuru ya ruswa yahwihwiswaga muri aba bakozi b’urwego.
Dr Murangira avuga ko kubafata no kubafunga byabaye hashize igihe bakorwaho iperereza kuko bakekwagaho gusaba, kwakira no gutanga indonke.
Amakuru RIB yabonye yaje kugaragaza ko Micomyiza Placide w’umucamanza, Jean de Dieu Uwayezu w’umushinjacyaha, Tuyisenge Jean d’Amour w’umuhesha w’inkiko, Jean Marie Vianney Misago w’umugenzacyaha, Habumugisha Boniface w’umugenzacyaha ndetse na ba komisiyoneri bari barubatse uburyo bwo kwaka abaturage amafaranga.
Babakaga amafaranga hashingiwe ku birego biri gukurikiranwa haba mu bugenzacyaha, mu bushinjacyaha no mu rukiko.
Abakomisiyoneri nibo babibafashagamo kuko bakoraga nka abahuza babo n’abantu bafite ababo bafunzwe cyangwa barigukurikiranwa.
Kuri buri dosiye, bakiraga Frw 200,000 by’indonke.
Nk’ubu RIB ibivuga, iperereza ryagaragaje ko mu mataliki atandukanye ya Mata 2024 hari dosiye eshanu zakiriwemo indoke ngo abantu bagombaga gufungwa bafungurwe n’abagomba gufungurwa bakomeze gufungwa.
Ibi bikorwa by’abo bantu bakekwa byagaragaye mu byaha byo gukubita no gukomeretsa, ubujura, gusambanya abana no gutambamira cyangwa gutesha agaciro icyemezo cy’ubutabera.
Ibyaha umucamanza Micomyiza Placide akurikiranyweho bivugwa ko yabikoze ubwo yarakiri umucamanza mu rukiko rw’ibanze rwa Ngarama mu Karere ka Gatsibo.
Abagenzacyaha ba RIB basanze ko iyo habaga hari umuntu uri gukurikiranwaho icyaha haba mu bugenzacyaha, mu bushinjacyaha cyangwa mu nkiko, nyiri umuntu bamwoherezaga kujya kuvugana na Komisiyoneri, bakamubwira ko ariwe uzamutegeka icyo akora niba ashaka ko icyifuzo cye kigenda uko abyifuza.
Komisiyoneri yamucaga amafaranga bitewe n’uburemere bw’icyaha, hanyuma bakagabana n’Umugenzacyaha, Umushinjacyaha cyangwa Umucamanza bitewe naho dosiye igeze.
Ubundi buryo aba bakozi mu rwego rw’ubutabera bakiragamo ruswa ni ubw’uko iyo habaga hari umuntu ufunzwe, nyiri umuntu yacaga kuri ba ba Komisiyoneri, akaba aribo bajya kumuteretera ngo wa muntu afungurwe nabwo bigakorwa bitewe naho dosiye igeze bakamuca amafaranga, bakagabana.
Uburyo bwa gatatu RIB yavumbuyemo uko bakiraga ziriya ndonke ni ubw’uko hari ubwo abakomisiyoneri ari bo bishakaga amakuru kuri dosiye runaka, bakabwira nyiri umuntu ko bamufasha umuntu wabo agafungurwa.
Bitewe n’imiterere y’imikoranire yabo( network) Komisiyoneri yajyaga ku mugenzacyaha, ku mushinjacyaha cyangwa ku mucamanza bagatanga indonke umuntu akarekurwa.
RIB ivuga kandi ko abo yafashe hari ubundi buryo bakoragamo.
Ubwo ni icyo yise ‘kwivanga mu zindi dosiye zifitwe n’abandi bacamanza’.
Micomyiza ngo hari aho yajyaga gutereta abandi bacamanza ngo bakomeze gufunga cyangwa bafungure runaka bishingiye kuri case zitandukanye.
Byagaragaye kuri zimwe muri za cyamunara zakozwe na Jean d’Amour Tuyisenge wari Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga.
Bose bakurikiranyweho ibyaha byo kwaka cyangwa kwakira indonke bikozwe n’ufata ibyemezo by’ubutabera cyangwa ubishyira mu bikorwa, ibi bikaba biteganywa n’ingingo ya 05 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.
Iyo ababikekwa ho babihamijwe n’inkiko, ingingo ya 5 y’iryo tegeko ivuga ko umucamanza wahamijwe n’Urukiko icyaha cyo kwakira cyangwa gusaba indonke, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’ibiri (12) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse.
Ku byerekeye umushinjacyaha, umuhesha w’inkiko, cyangwa umugenzacyaha wasabye cyangwa wakiriye indonke, iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi(7) ariko kitarenze imyaka icumi(10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yasabye, yakiriye cyangwa yasezeranyijwe.
Abaturage bavugwa muri iyi dosiye bo bazahanwa hakurikijwe ingingo ya 4 y’Itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3-5 z’agaciro k’indonke batanze.
Umuvugizi wa RIB Dr. Thierry B.Murangira ashimira abaturage ko bakomeje gutanga amakuru ndetse n’izindi nzego zigafasha RIB mu rugamba rwo kurwanya icyaha cya ruswa.
RIB kandi irakangurira abantu bose kwirinda gutanga amafaranga cyangwa ikindi kintu cyose bagura serivisi bafitiye uburenganzira cyangwa ngo hakorwe ibinyuranyije n’amategeko.
Abaka cyangwa abatanga ruswa bibutswa ko ubugenzacyaha bw’u Rwanda bufite ubushake, ubumenyi n’ubushobozi bwo kubashakisha bagafatwa kandi ko byose bikorwa ku bufatanye n’abaturage.