Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Riderman Na Platini Bagizwe Ba Ambasaderi Ba Canal +
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Riderman Na Platini Bagizwe Ba Ambasaderi Ba Canal +

admin
Last updated: 22 April 2021 10:25 am
admin
Share
SHARE

Abahanzi Riderman na Platini bakunzwe mu Rwanda, basinyanye amasezerano n’ikigo gicuruza amashusho ya televiziyo, Canal +, bakazakibera ba ambasaderi mu rugendo rwo gusakaza ibyo gikora muri iki gihugu.

Amasezerano y’ubu bufatanye yashyizweho umukono kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Mata 2021, ku cyicaro cya Canal + Rwanda giherereye mu Kiyovu.

Umuyobozi Mukuru wa Canal + Rwanda, Sophie Tchatchoua, yavuze ko bahisemo gukorana n’aba bahanzi kuko bafite indangagaciro kandi ubutumwa bwabo bubasha kugera kuri benshi.

Platini usanzwe akorana na Canal+ yavuze ko yishimiye gukomeza iyi mikoranire, bikaba bigiye kumutera imbaraga zo gukomeza gukundisha abafana be serivisi z’icyo kigo.

Riderman wasinye aya masezerano bwa mbere na Canal + we yavuze ko yishimiye kuba umufatanyabikorwa wayo.

Yanahishuye ko usibye kuba agiye kujya ayamamariza, ari n’umukiliya wayo ku buryo we n’abana be ari abahamya b’amashene aboneka kuri dekoderi ya Canal +. Yahishuye ko akunda kureba amashene amashene yigisha ibyo guteka.

Canal + ibarizwa mu kigo Vivendi Group cy’Abafaransa, gifite ishoramari ritandukanye mu Rwanda.

Giheruka gufungura igice cya mbere cya ’Canal Olympia Rebero’, ahantu habera ibikorwa by’imyidagaduro bitandukanye birimo kwerekana filime, ibitaramo n’imikino.

Platini na Riderman mu muhango wo gusinya amasezerano na Canal Plus
Platini ashyira umukono ku masezerano
Riderman na we yinjiye mu bafatanyabikorwa ba Canal +
Riderman ni umwe mu bahamya b’ibyiza bya Canal + kuko ari umukiliya wayo
TAGGED:Canal +PlatiniRiderman
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Urukingo Rwa Mbere Rwa Malaria Rukomeje Gutanga Icyizere Ku Bana
Next Article Ibyabaye Mbere Gato Y’Urupfu Rwa Idriss Deby
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

You Might Also Like

Mu RwandaUbutabera

Ruhango: Abasaza Babiri Bagiye Kwiba Umwe Arahagwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?