Abahanzi Riderman na Platini bakunzwe mu Rwanda, basinyanye amasezerano n’ikigo gicuruza amashusho ya televiziyo, Canal +, bakazakibera ba ambasaderi mu rugendo rwo gusakaza ibyo gikora muri iki gihugu.
Amasezerano y’ubu bufatanye yashyizweho umukono kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Mata 2021, ku cyicaro cya Canal + Rwanda giherereye mu Kiyovu.
Umuyobozi Mukuru wa Canal + Rwanda, Sophie Tchatchoua, yavuze ko bahisemo gukorana n’aba bahanzi kuko bafite indangagaciro kandi ubutumwa bwabo bubasha kugera kuri benshi.
Platini usanzwe akorana na Canal+ yavuze ko yishimiye gukomeza iyi mikoranire, bikaba bigiye kumutera imbaraga zo gukomeza gukundisha abafana be serivisi z’icyo kigo.
Riderman wasinye aya masezerano bwa mbere na Canal + we yavuze ko yishimiye kuba umufatanyabikorwa wayo.
Yanahishuye ko usibye kuba agiye kujya ayamamariza, ari n’umukiliya wayo ku buryo we n’abana be ari abahamya b’amashene aboneka kuri dekoderi ya Canal +. Yahishuye ko akunda kureba amashene amashene yigisha ibyo guteka.
Canal + ibarizwa mu kigo Vivendi Group cy’Abafaransa, gifite ishoramari ritandukanye mu Rwanda.
Giheruka gufungura igice cya mbere cya ’Canal Olympia Rebero’, ahantu habera ibikorwa by’imyidagaduro bitandukanye birimo kwerekana filime, ibitaramo n’imikino.