Ibyabaye Mbere Gato Y’Urupfu Rwa Idriss Deby

Ku wa Mbere tariki 20, Mata, 2021 nibwo muri Tchad, Afurika n’isi muri rusange abantu batangajwe kandi bababazwa n’urupfu rwa Idriss Deby Itno wari umaze imyaka 30 ayobora Tchad.

Itariki yatangajweho urupfu rwe ariko, siyo ibyago byaruganishijeho byabereyeho kuko tariki 17, Mata, 2021 ari bwo yarashwe.

Tariki 11, Mata, 2021 hari amakuru yavugwaga mu murwa mukuru N’Djamena y’uko abarwanyi b’umutwe witwa Front pour l’alternance et la concorde au Tchad (FACT) bari bakataje bashaka kwigarurira igihugu.

Icyo gihe byavugwaga ko bari mu bilometero 200 uva ku mupaka na Libya bagana mu murwa mukuru.

- Advertisement -

Amakuru yatangwaga n’inzego z’ubutasi za Tchad n’iz’u Bufaransa yavugaga ko bariya barwanyi bari bamaze kwinjira mu gace ka Kanem hafi y’ahitwa Mao.

Perezida Deby yahawe ayo makuru ahitamo kuhereza ingabo zo gutera ingabo mu bitugu abandi basirikare bari ku rugamba.

Kubera ko intasi za Tchad zari zamenye ko bariya barwanyi bafite intwaro nyinshi kandi ziganjemo izikomoka mu Burusiya bakuye muri Libya, Deby yanze kubyemera kuko yumvaga harimo gukabiriza ibintu.

Yafashe umwanzuro wo kwigirayo akareba uko byifashe, adashingiye ku nkuru mbarirano

Uyu wari umwe mu mico ye ya gisirikare, yo kujya kureba abasirikare aho bari ku rugamba.

Ibi yigeze kubikora muri 2020 ubwo yazisangaga aho zari zikambitse hafi y’ikiyaga cya Tchad.

Kuri uriya munsi ahagana saa mbiri z’ijoro yuriye imodoka yo mu bwoko bwa Toyota, izindi modoka zari zimuherekeje zarimo abantu bakomeye harimo Muramu we witwa Khoudar Mahamat Acyl.

Hari kandi n’umuhungu we witwa Mahamat Idriss Deby bahimbye izina Kaka n’abandi ba Jenerali bakuru nka Taher Erda na Mahamat Charfadine Abdelkerim.

Izi modoka zose zerekeje  Mao aho abasirikare ba Deby bari bamutegerereje ngo abahe amabwiriza, abatere n’akanyabugabo.

Muri iryo joro rero nibwo Perezida Itno yahamagaje bamwe mu bajenerali be bahurira ahantu hiherereye baraganira.

Nyuma yo kumva amakuru bari bamuzaniye, yarasohotse afata urugendo, mu gitondo agera aho intambara yari iri kubera.

Ni mu nkengero z’ahitwa Nokou, mu bilometero 40 uva muri Mao.

Ubwo yahageraga yasanze abasirikare be bari gukubita inshuro inyeshyamba.

Babifashwagamo n’amakuru bahabwaga n’u Bufaransa biturutse ku makuru yatangwaga na satellites.

Inyeshyamba ziri mu bilometero biri hagati ya 200 na 300 uva Kanem ugera N’Djamena

Muri urwo rugamba, umuhungu we witwa Mahamat Idriss Deby wari uyoboye ingabo zari imbere ya Se yakubise inshuro abarwanyi bacikamo igikuba, ariko bamwe muri abo barwanyi baza kuzica ruhinga nyuma.

Nyuma yo kubacai inyuma, urugamba rwarahinanye ndetse batangira gusa n’abarusha imbaraga abo ku ruhande rw’ingabo za Tchad.

Mu masaha ya nyuma ya saa sita, Perezida Idriss Deby Itno yatekereje ko byaba byiza yongeye guha  abasirikare be moral bagahaguruka bagakubita ba barwanyi inshuro.

Yarahagurutse yongera kujya mu modoka y’intambara, abamurinda barabaduka n’izindi ngabo zifata intwaro bagana aho rukomeye.

Bagitirimuka, bahuye na bamwe muri za nyeshyamba zari zarokotse baba bararasanye isasu rifata Perezida  Deby mu gituza.

Abamurinda bahise bamukatana basubira inyuma kugira ngo bamutabare, ku rundi ruhande ingabo za Mahamat Idriss Deby zakomeje guhangana n’abo barwanyi zirabamenesha.

Kubera ko yari yakomeretse cyane kandi kajugujugu yo kumuzana i N’Djamena ikaba yaratinze  kumugeraho byatumye Perezida Idriss Deby Itno apfa.

Abasivili bahishwe ibanga…

Aho iriya kajugujugu igereye mu biro by’Umukuru w’Igihugu izanye umurambo we, byagizwe ibanga, bimenywa gusa n’abantu bake bo mu miryango isanzwe imenya ikiri mu nda y’ingoma.

Mu gihe gito cyakurikiyeho, nibwo umuhungu wa nyakwigendera witwa Mahamat Idriss Deby yageze iwabo aje kureba uko bimeze kuko mbere yari yasigaye ku rugamba.

Akihagera hahise hatangira ibiganiro mu muhezo by’uburyo igihugu kiri bucungwe.

Ibi biganiro byemeje ko igihugu kigomba kuyoborwa n’Inama nkuru ya Gisirikare irimo abasirikare bakuru n’abandi bajyanama bo mu bwoko bw’aba Zaghawa, ari nabo Idriss Deby Itno akomokamo.

Jeune Afrique yanditse ko kugeza icyo gihe  nta munyapolitiki n’umwe wari wamenye ibyabaye.

N’ikimenyimenyi n’uko abagize Komisiyo y’igihugu y’amatora bari biteguye gutangaza ibyavuye mu matora yari aherutse kuba tariki 11, Mata, 2021.

Baje kuyatangaza bavuga ko Deby Itno yayatsinze ku majwi 79.32%.

Mu buryo butunguranye, abaturage batangarijwe kuri radio na televiziyo by’igihugu ko Umukuru w’igihugu cyabo yapfuye.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo azasezerwaho n’abaturage n’abandi bantu nyuma yo gushyingurwa mu gace akomokamo ka Amdjarass.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version