Rihanna Aherutse Gukorera Miliyoni € 5 Mu Minota 90

Umunyamerika Rihanna aherutse kuyora akayabo mu gito gito cyane.  Ayo ni amafaranga angana na miliyoni € 5 ni ukuvuga miliyoni $6.33 yakoreye mu gihe cy’isaha imwe n’iminota 30.

Ni amafaranga abantu benshi ku isi bapfa badakoreye mu gihe cy’ubuzima bwabo bwose.

Aya mafaranga Rihanna yayakoreye mu gitaramo aherutse guha abari baje mu bukwe bw’umwana wb’Umuhinde ukize kurusha abandi Bahinde bose bo mu gihugu cye n’ahandi ku isi.

Ku rundi ruhande, abakunzi be bavuze ko  uko yari asanzwe akora umuziki we mu bitaramo bitandukanye bihabanye cyane n’uko yabigenje muri ibyo birori.

- Advertisement -

Bagiye kuri X bandikaho ko Rihanna yasondetse abantu.

Ngo n’imibyirinire ye ntiyari ishamaje.

Undi yaranditse ati: “ Rihanna yaje aradusondeka, abyina ibintu bidafatika, bamuha chèque ye arigendera.”

Uyu muhanzi w’Umunyamerika ariko ukomoka muri Barbados yari yatumiwe gususurutsa abatashye ubukwe bwa Anath Ambani umuhungu wa Mukesh Ambani uyu akaba umukire wa mbere mu Buhinde ufite umutungo wa miliyari $114.

Anant Ambani yashakanye na Radhika Merchant.

Anant Ambani yashakanye na Radhika Merchant.

Nubwo bamushinja kudakora igitaramo gitwika, ku rundi ruhande abafana ba Rihanna bavuga ko yacuranze indirimbo nyinshi kuko zigera kuri 19 harimo n’iyitwa Diamonds.

Ubwo yari arangije igitaramo cye, Rih(uko abafana be bamwita) yavuze ko atakoze byose yagombaga gukora ariko ngo azagaruka bidatinze kuko n’ubundi asanzwe yikundira Ubuhinde.

Abazi imibare barabaze basanga kuri buri munota Rihanna yaririmbye mu gihe cy’iminota 90 yarishyuwe £55, 500.

Ubukwe bwa biriya bikoremezwa bwatwaye miliyoni £120, bukaba bwaratumiwemo abandi bakire nka Mark Zuckerberg na Bill Gates.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version