Dr. Basinga Uherutse Kugirwa Umuyobozi Wa Bill&Melinda Gates Foundation Muri Afurika Ni Muntu Ki?

Dr. Paulin Basinga aherutse kugirwa Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Bill & Melinda Gates Foundation Ishami rya Afurika.

Ni umuganga w’Umunyarwanda umaze imyaka 12 akorera kandi akorana bya hafi n’ikigo Bill & Melinda Gates muri Afurika.

Yari asanzwe ari umushakashatsi ukomeye muri iki kigo , akaba yari asanzwe akora mu rwego rw’ubuzima rusange.

Paulin Basinga yavutse taliki 15, Werurwe,  1975.

- Advertisement -

Mbere y’uko ashingwa Afurika muri uyu muryango, yari ashinzwe ibibera hirya no hino ku isi( global director) agakora mu rwego rw’ubuvugizi n’itumanaho.

Ibiro bye byabaga i Seattle muri Washington guhera muri Nzeri, 2021.

Yigeze kumara igihe kirekire( guhera mu mwaka wa 2002) ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda kandi mu mirimo yakoreye u Rwanda harimo no kuba umujyanama wa Dr. Agnes Binagwaho ubwo yari Minisitiri w’ubuzima.

Icyo gihe ngo yamugiriye n’inama z’ingirakamaro mu gushyiraho ikigo cya RBC( Rwanda Biomedical Center), iki kigo kikaba cyaragiyeho mu mwaka wa 2011.

Dr. Paulin Basinga asanzwe kandi mu Nama y’ubutegetsi ya Kaminuza yitwa University of Global Health Equity, imirimo yatangiye mu Ugushyingo, 2022 akaba no mu kitwa Global Citizen gikorera i New York.

Muri Bill&Melinda Gates, Dr. Paulin Basinga yakoze mu bice bitandukanye birimo no guhashya SIDA, inshingano yakoze hagati ya 2012 na 2014 ariko mu myaka ibiri yakurikiyeho ahabwa inshingano zo kwita ku buzima bw’ibanze bwa muntu henshi muri Afurika.

Aho henshi tuvuga ni muri Ethiopia, Nigeria, Senegal, Burkina Faso na Tanzania.

Umwaka umwe nyuma y’aho ni ukuvuga mu mwaka wa 2017, yagizwe umuyobozi w’ishami muri ry’iki kigo muri Nigeria, ibiro bye bikaba i Abuja.

Yakoze aka kazi kugeza mu mwaka wa 2020.

Ubusanzwe Basinga ni umuganga wabigize umwuga, wabyigiye muri Kaminuza y’u Rwanda hagati y’umwaka wa 1995 na 2002 aza gukomereza muri Kaminuza ya Tulane iba muri Leta ya Louisiana, USA.

Aha akaba ari ho yakuye izindi mpamyabumenyi zakurikiyeho kugeza ku y’ikirenga(PhD) yabonye mu mwaka wa 2009.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version