Umugabo wahoze ashinzwe imari n’igenamigambi mu Bwongereza witwa Rishi Sunak niwe uri guhabwa amahirwe y’uko azasimbura Madamu Liz Truss ku ntebe ya Minisitiri w’Intebe mu Bwongereza.
Truss yeguye ku wa Kane Taliki 20, Ukwakira, 2022.
Yari amaze iminsi mike cyane abaye Minisitiri w’Intebe asimbuye Boris Johnston nawe utarayitinzeho.
Kugeza ubu Sunak afite Abadepite 100 bamuri inyuma.
Icyakora kugeza ubu ntaratangaza mu buryo bweruye ko aziyamamariza kuba Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.
Amatora ya Minisitiri w’Intebe ateganyijwe mu Cyumweru kizatangira taliki 24, Ukwakira, 2022.
Biteganyijwe ko abantu batatu bo mu ishyaka rya Tory ari bo bazatanga kandidatire yo kuyobora Guverinoma y’u Bwongereza.
Inteko ishinga amategeko y’u Bwongereza igizwe n’abantu 357.
Kugeza ubu umuntu umwe witwa Penny Mordaunt niwe watangaje ku mugaragaro ko aziyamamariza kuyobora Guverinoma y’u Bwongereza.
Itangazamakuru ryo mu Bwongereza ryo rivuga ko na Boris Johnston azashaka kugaruka kwiyamamariza kuyobora iriya Guverinoma.
Icyakora ubushakashatsi buherutse gutangazwa na Opinium, buvuga ko abaturage bahitamo gutora Sunak cyangwa Mordaunt aho gutora Boris.
Ikindi ni uko hari abashyigikiye Sunak bari gusaba Johnston kureka kwiyamamaza kugira ngo bizahe amahirwe uwo bashyigikiye.
Hari abaturage babwiye The Times ko uzajya ku butegetsi asimbuye Truss uwo ari we wese agomba kuzakora k’uburyo ikibazo cy’ubukungu agiha umurongo mwiza.
Umurongo mwiza bavuga ni uwo kudakora politiki zidaha ubukana nyabwo iki kibazo, ugasanga ziragipfobya cyangwa zikagiha uburemere bukomeye, burimo gukabya.
Muri abo bose bavugwaho gushaka kuyobora Guverinoma y’u Bwongereza, Rishi Sunak niwe uhabwa amahirwe yo kuba yagorora ubukungu bw’iki gihugu giherutse kwitandukanya n’ibindi bigize u Burayi.
Amahirwe afite ubu arabarirwa kuri 85%, agakurikirwa na Boris Johnston ufite 47% nyuma hakaza Madamu Penny Mordaunt ufite 19%.