Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rishi Sunak Afite Amahirwe Yo Kuba Minisitiri W’Intebe W’u Bwongereza
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Rishi Sunak Afite Amahirwe Yo Kuba Minisitiri W’Intebe W’u Bwongereza

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 October 2022 10:38 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umugabo wahoze ashinzwe imari n’igenamigambi mu Bwongereza witwa Rishi Sunak niwe uri guhabwa amahirwe y’uko azasimbura Madamu Liz Truss ku ntebe ya Minisitiri w’Intebe mu Bwongereza.

Truss yeguye ku wa Kane Taliki 20, Ukwakira, 2022.

Yari amaze iminsi mike cyane abaye Minisitiri w’Intebe asimbuye Boris Johnston nawe utarayitinzeho.

Kugeza ubu Sunak afite Abadepite 100 bamuri inyuma.

Icyakora  kugeza ubu ntaratangaza mu buryo bweruye ko aziyamamariza kuba Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.

Amatora ya Minisitiri w’Intebe ateganyijwe mu Cyumweru kizatangira taliki 24, Ukwakira, 2022.

Biteganyijwe ko abantu batatu  bo mu ishyaka rya Tory ari bo bazatanga kandidatire yo kuyobora Guverinoma y’u Bwongereza.

Inteko ishinga amategeko y’u Bwongereza igizwe n’abantu 357.

Kugeza ubu umuntu umwe witwa  Penny Mordaunt niwe watangaje ku mugaragaro ko aziyamamariza kuyobora Guverinoma y’u Bwongereza.

Itangazamakuru ryo mu Bwongereza ryo rivuga ko na Boris Johnston azashaka kugaruka kwiyamamariza kuyobora iriya Guverinoma.

Icyakora ubushakashatsi buherutse gutangazwa na Opinium, buvuga ko abaturage bahitamo gutora Sunak cyangwa Mordaunt aho gutora Boris.

Ikindi ni uko hari abashyigikiye Sunak bari gusaba Johnston kureka kwiyamamaza kugira ngo bizahe amahirwe uwo bashyigikiye.

Hari abaturage babwiye The Times ko uzajya ku butegetsi asimbuye Truss uwo ari we wese agomba kuzakora k’uburyo ikibazo cy’ubukungu agiha umurongo mwiza.

Umurongo mwiza bavuga ni uwo kudakora politiki zidaha ubukana nyabwo iki kibazo, ugasanga ziragipfobya cyangwa zikagiha uburemere bukomeye, burimo gukabya.

Muri abo bose bavugwaho gushaka kuyobora Guverinoma y’u Bwongereza, Rishi Sunak niwe uhabwa amahirwe yo kuba yagorora ubukungu bw’iki gihugu giherutse kwitandukanya n’ibindi bigize u Burayi.

Amahirwe afite ubu arabarirwa kuri 85%, agakurikirwa na Boris Johnston ufite 47% nyuma hakaza Madamu Penny Mordaunt ufite 19%.

TAGGED:BwongerezaIntebeMinisitiriSunak
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article RIB Na INTERPOL Barashaka Gukaza Imikoranire
Next Article Amafoto: Abasirikare Bashya Ba RDF Barangije Imyitozo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

You Might Also Like

Mu mahangaUbuzima

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?