Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rishi Sunak Wayoboye Ubwongereza Yahawe Inshingano Muri Banki
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Rishi Sunak Wayoboye Ubwongereza Yahawe Inshingano Muri Banki

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 July 2025 12:21 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Rishi Sunak wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza yahawe inshingano zo kuba Umujyanama mu bukungu bw’ibihugu by’isi muri Banki ikomeye muri Amerika yitwa Goldman Sachs.

Iyo Banki iba muri Manhattan muri New York, ikaba Banki ya Kabiri ikomeye ku isi.

Umwanya wo kuba Minisitiri w’Intebe mu Bwongereza yawuvuyeho mu mwaka wa 2024 hari muri Nyakanga, hari hashize imyaka ibiri agiye kuri uyu mwanya.

Icyakora yigeze kuba umukozi muri iyi Banki ashinzwe gusesengura ibibera muri Banki hari mu mwaka wa 2000.

Umuyobozi mukuru wa Banki Goldman Sachs witwa David Solomon avuga ko yishimiye kongera kwakira Sunak mu itsinda rikorera muri iriya Banki.

Umushahara Sunak azahembwa uzajya mu kigo cy’ubugiraneza yashinze yise Richmond Project, akaba agifatanyije n’umugore we Akshata Murty, intego yacyo ikaba iyo guteza imbere gusoma no kwandika mu Bwongereza.

Ntiyemerewe kandi kuzakorana n’abantu bakomeye yahoze akorana nabo ubwo yari Minisitiri w’Intebe cyangwa se ngo aganire naza Guverinoma z’ibihugu ku mikorere ya Banki.

Ubwo yari Minisitiri w’Intebe, Rishi Sunak yari ashyigikiye amasezerano hagati y’u Rwanda n’Ubwongereza ku byerekeye abimukira, amasezerano yaje guteshwa agaciro na Guverinoma yasimbuye iyo we na bagenzi be bayoboraga y’abo bita Conservatives.

TAGGED:BankifeaturedMinisitiriRishiRwandaSunakUbwongereza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mike Kayihura Yavuze Uko Yasinye Amasezerano Akamuhombya
Next Article DRC: Abajenerali Bashinjanye Gushaka Guhirika Tshisekedi 
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuhuza Wa Afurika Yunze Ubumwe Mu Kibazo Cy’u Rwanda Na DRC Ari i Kigali

Mobicash Yabaye Ihagaritswe 

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

DRC: Guverinoma Irashaka Kwisubiza Bunagana Kugeza Uvira

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

‘Board Of Peace’ Ya Trump Ni Iki?

Burundi: Haravugwa Guhangana Hagati Ya Ndayishimiye N’Umunyamabanga  Wa CNDD-FDD

U Rwanda Rurashaka Ko Ubwongereza Buruha Amafaranga Yarwo Yose

Rulindo:Habonetse Imibiri 173 Y’Abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Inama Y’Igihugu Y’Umushyikirano Iragarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Drones Za Polisi Ziri Hafi No Gukorera Mu Mihanda Yo Mu Ntara 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeUbumenyi Rusange

Mu Isanzure Haba Inyenyeri Zingahe?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Abasora Ipatanti N’Umusoro Ku Nyungu Z’Ubukode Babyihutishe- Komiseri Muri Revenue 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?