Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: RSSB Igiye Kujya Imenyesha Umukozi Ko Atazigamirwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

RSSB Igiye Kujya Imenyesha Umukozi Ko Atazigamirwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 March 2024 2:07 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubuyobozi bwa RSSB buvuga ko mu gihe kiri imbere bugiye gutangiza uburyo bwo kumenyesha umukozi ko atazigamiwe bityo ahaguruke abiharanire.

Ni mu rwego rwo gufasha n’abakoresha ahari icyuho mu micungire y’abakozi babo kugira ngo bakosore iki kintu.

Urwego rw’ubwiteganyirize ruvuga ko kuba RSSB yarashyizeho urubuga abakozi bashobora kujyaho bakareba niba batangirwa imisanzu hari icyo byongereye, ugereranyije na mbere y’uko rushyirwaho, ariko haracyagaragara imbogamizi kuri bamwe mu bakoresha batayitangira abakozi.

Ikoranabuhanga rya RSSB rizajya riha umukozi amakuru y’uko yazigamiwe cyangwa atazigamiwe, abone uko yaharanira ubwo burenganzira bwe.

Itegeko ry’umurimo rigena ko umukozi umaze igihe kingana n’iminsi 90 mu kazi kuzamura akora akazi, umukoresha ategetswe kumutangira imisanzu muri RSSB kuko biba ari uburenganzira bwe.

Nubwo bimeze bityo ariko si ko hose byubahirizwa, kubera ko hari n’abakozi bashobora kumara imyaka irenga itanu mu kigo nta masezerano y’akazi, batanatangirwa imisanzu muri RSSB.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB Régis Rugemanshuro avuga ko hari uburyo buri kugeragezwa buzafasha abakozi kumenya niba batangiwe imisanzu ya RSSB.

Iyo nayo ni sisiteme bise ISHEMA.

Ati: “Hari sisiteme yitwa ‘Ishema’ irimo irageragezwa aho imisanzu yose ya RSSB izajya itangirwa rimwe, nta mukoresha uzajya abasha gutangira umukozi umwe ngo areke undi, utujuje lisite yose y’abakozi watanze, iyo lisite ntihoka, ukabatangira kandi byose, niba uri muri RAMA, ugatanga Pansiyo, ugatanga ibigenerwa umukozi byose ndetse na RRA. Ntabwo ushobora kuvanamo umwe ngo ugiye gutangira abandi, ntibishoboka”.

Umuyobozi ushinzwe ibigenerwa abanyamuryango muri RSSB, Dr. Régis Hitimana avuga ko hari aho usanga abakoresha bamwe batangira imisanzu abakozi bakirengagiza abandi.

Ikindi ni uko hari aho usanga n’abo bishyiriwe batishyurirwa igihe cyose.

Hitimama ati: “Buriya umukoresha agomba gutanga ibyo ategekwa n’itegeko ariko agomba no gutanga n’inyugu z’ubukererwe. Iyo umuhaye amakuru tubikoraho kandi mukabigiramo inyungu, kuko umusanzu w’umuntu arawubona, na wa mukoresha bigatuma n’abandi abatangira”.

Hamwe muri henshi hakiri ikibazo ni uguteganyiriza abakora mu  bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, iby’amahoteli n’inganda.

TAGGED:featuredRSSBRugemanshuro
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ni Izihe Nyamaswa Zindi Zari Mu Nkuge Ya Nowa?
Next Article Bintu Keita Uyobora MONUSCO Avuga ko M23 Ikomeje Gukataza
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

Trump Yahaye Hamas Igihe ‘Ntarengwa’ Ngo Yemere Umugambi W’Amahoro Yateguye

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Huye: Abagabo Bane Bakurikiranyweho Gutema Abaturage

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?