Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rubavu: Abavunjayi B’Inyeshyamba Bafashwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Rubavu: Abavunjayi B’Inyeshyamba Bafashwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 October 2022 8:40 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Murenge wa Gisenyi ahitwa Gasutamo haherutse  gufatirwa abasore bakoraga ubuvunjayi budakurikije amategeko. Umwe mu bavunjayi bakorera i Kigali witwa Dieudonné Mazimpaka avuga ko abavunjayi bemewe ubusanzwe ari abemewe na Banki Nkuru y’u Rwanda.

Abo bavunjayi bagomba kuba bafite aho bakorera hazwi bita Forex Bureau.

Polisi ivuga ko abo yafashe abantu batatu bakoraga ibi bikorwa ivuga ko bidakurikije amategeko  byo kuvunja amafaranga bizwi nk’ubuvunjayi bwa kinyeshyamba.

Bafatiwe m Mudugudu wa Gasutamo, Akagari ka Kivumu, Umurenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, bafatirwa hafi y’umupaka w’u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ubwo bafatwaga umwe muri bo yari afite Frw  108,000,  undi afite Frw 23,900 hamwe na $40 .

Hari n’amafaranga 105,100 akoreshwa muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo nayo babafatanye.

Taarifa yabajije Chief Inspector of Police ( CIP) Rukundo Mucyo ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’i Burasirazuba niba muri Rubavu ariho abakora ubuvunjayi butemewe bagize ihuriro adusubiza ko atari ko bimeze.

Ati: “ Twe dukorera ku makuru abaturage baduhaye kandi byose biterwa n’aho umuntu yakoreye icyaha n’aho yafatiwe.”

Ku rundi ruhande , CIP Mucyo Rukundo avuga ko muri Rubavu hajya hafatirwa abavunjayi nka bariya riko ngo n’ahandi wahabasanga kuko atari muri Rubavu gusa bakorera.

- Advertisement -

Abajijwe icyo ubuvunjayi nka buriya buhungabanya k’uburyo Polisi ibyinjiramo, CIP Mucyo Rukundo avuga ko ubusanzwe amafaranga yose aba agomba kuba azwi na Banki Nkuru y’u Rwanda.

Ngo iyo abavunjayi batamewe n’amategeko babikoze ari benshi

Amafaranga yose y’igihugu agomba guca muri banki y’igihugu kugira ngo ibashe kuyacunga.

Ikindi ni uko abavunjayi nka buriya bashobora gukora amafaranga bakayinjiza mu yandi bigatuma ubukungu bw’igihugu buzahara.

Icyo kuba umuvunjayi bisaba…

Umuvunjayi Dieudonné Mazimpaka yabwiye Taarifa ko ubusanzwe kugira ngo ugire ibiro bivunja bisaba kugira uburenganzira uhawe na Banki nkuru y’u Rwanda.

Kimwe mu bigora abashaka gukora ubu bucuruzi ni uko bagomba gutangiza byibura Miliyoni Frw 100.

Avuga ko iyo abavunjayi b’inyeshyamba bahombya abavunjayi bemewe kubera ko babatwara abakiliya kandi abemewe na Banki nkuru y’u Rwanda bo basanzwe basora.

Abaherutse gufatirwa i Rubavu, bafatiwe hafi y’imipaka ya Grande Barrière na Petite Barrière.

Ingingo ya 223 yo mu Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ucuruza cyangwa uvunja amafaranga y’igihugu cyangwa amafaranga y’amahanga, mu buryo bunyuranyije n’amategeko aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi 6 ariko kitarenze imyaka 2 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200 ariko atarenze Miliyoni 3 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

TAGGED:AmadolarifeaturedRubavuUmuvunjayi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Jimmy Gatete N’Abandi Banyabigwi Bakiriwe Na Perezida Kagame
Next Article Patoranking Arongera Ataramire Abitabiriye Youth Connekt 2022
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?