Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rubavu: Ingengabitekerezo Ihangayikishije Abarokotse Jenoside
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Rubavu: Ingengabitekerezo Ihangayikishije Abarokotse Jenoside

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 April 2023 11:01 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Rubavu bavuga ko n’ubwo hashize imyaka 29 Jenoside ihagaritswe, hari bamwe bakivugwamo ingengabitekerezo yayo.

Babivugiye mu biganiro byaraye bibaye ubwo bibukaga Jenoside yakorewe ku Nyundo.

Umwe mu bayoboye buriya bwicanyi ni Colonel Nsengiyumva Anatole.

Col Anatole Nsengiyumva

Uyu musirikare yahoze ayoboye iperereza mu ngabo za Forces Armées Rwandaises( FAR) mu cyahoze ari Perefegitura Gisenyi.

Ubwo yageraga ku Nyundo abakoraga Jenoside bashyizemo umurego bica Abatutsi benshi barimo n’abihaye Imana biciwe mu Iseminari Nto ya Nyungo  no mu kigo cy’amashuri cya Lycée de Nyundo.

Mu Batutsi barenze 500 bari bahungiye muri kiriya gice harokotse mbarwa.

Ku rundi ruhande, abarokotse Jenoside bavuga ikibazo gikomeye kigihari ari uko hari bamwe bahatuye batarumva neza gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’.

Ngo ingengabitekerezo iracyari muri benshi.

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Habitegeko François yasabye abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside kuyireka kuko ntacyo yabamarira.

RBA yanditse ko muri uriya muhango wo kwibuka hari imibiri 14 yashyinguwe.

Iyi mibiri yabonetse mu mirenge ya Busasamana na Kanzenze ikaba yashyinguwe  mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyundo.

TAGGED:AbatutsifeaturedJenosideNyundo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article DRC Yongeye Yanga Kuzaganira Na M23
Next Article Rwanda: Ibiciro Bikomeje Kuzamuka
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abavandimwe Alicia Na Germaine Bakoze Indirimbo Bizeyeho Byinshi

Kubaka Urugomero Rwa Nyabarongo Bizatuma Havuka Ikiyaga Kizakora Ku Turere 8

Nyagatare: Batashye Isoko Risakaye Bari Barifuje Igihe Kirekire

Urwibutso Rwa Jenoside Yakorewe Abayahudi Baruhumanyije

Drones Zigiye Gukoreshwa Mu Kurwanya Imibu Yo Mu Bugesera

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Rwandair Yaguze Izindi Ndege Ngari 

Rwamagana:Uwahoze Ari Umunyamakuru Wa Radio Agiye Kwishingira Iye

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Umukino Urangiza Irushanwa ‘Gicanda Invitation 2025’ Urabera Kigali Pele Stadium

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?