Ambasaderi wihariye ushinzwe ibibera mu Karere k’Ibiyaga bigari Vincent Karega yabwiye itangazamakuru ko abasirikare ba DRC bahungiye mu Rwanda bafite amahitamo yo kuzahaguma nibabishaka.
Yabivugiye mu kiganiro yahereye abanyamakuru i Rubavu ahitwa Vision Jeunesse Nouvelle aho abo basirikare 110 ba DRC bacumbikiwe.
Bacumbikiwe ahantu hagari babona ibyo kurya, ibyo kunywa kandi bakavurwa na bagenzi babo bo mu ngabo z’’u Rwanda, ishami ry’ubuvuzi.
Karega avuga ko u Rwanda rwakiriye bariya basirikare kuko bari baruhungiyeho kandi bemeye gushyira imbunda hasi.
Avuga ko amategeko mpuzamahanga asaba ibihugu kwakira uwo ari we wese uje abihungiraho, bikabikora mu kuzirikana uburenganzira bwa muntu bugenwa n’amategeko mpuzamahanga.
Ati: “ u Rwanda nk’ibindi bihugu byose rukurikiza amategeko mpuzamahanga. Uwo ari we wese uri mu kaga aba agomba kwakirwa akitabwaho n’abo mu gihugu aje asanga”.
Vincent Karega yavuze ko ejo hazaza habo basirikare hazagenwa n’uko ibintu bizaba byifashe mu gihugu bahunze.
Amahoro nahagaruka bazaba bafite amahitamo yo gutaha iwabo cyangwa se bagahitamo kwaka ubuhungiro buhoraho mu Rwanda.
Umwe muri abo basirikare witwa Lt Kaserela Tshombe yabwiye abanyamakuru ko we n’abo yari ayoboye barebye basanga ibyiza ari ugukiza amagara yabo bagahungira mu Rwanda kuko M23 yari yabakijeho umuriro biratinda.
Avuga ko yahaye abasirikare amabwiriza yo guhungira mu Rwanda nyuma yo kubona ko abari bamukuriye ku rugamba barumutayeho bagahungira i Bukavu.
Abo barimo abafite amapeti ya Majors na Colonels.
Kuri uyu wa Kabiri ibintu birasa n’ibyasubiye mu buryo muri Rubavu kuko abantu bazindukiye mu mirimo yabo.
Nta masasu yumvikanye cyane muri uyu mujyi uturiye Goma.
Icyakora amasasu yarashwe mu Rwanda kuri uyu wa Mbere yahitanye abantu icyenda bose hamwe abandi barakomereka.