Rubavu: Ingorane Z’Abahinga Imboga Zidindiza Imirire Myiza

Imbuto n'imboga nabyo byariyongereye

Ubutaka bw’Akarere ka Rubavu buri mu butaka bwera cyane imboga haba mu Ntara gaherereyemo n’ahandi mu Rwanda.

Nk’uko bimeze no ku bindi bihingwa, imbuto nziza niyo ntandaro y’umusaruro muzima. Ikibazo cy’imbuto nke kandi mbi kiri mu bidindiza ubuhinzi bw’imboga muri aka Karere.

Umwe mu bahatuye uhiga imboga zitandukanye witwa Valens Kanani ati: “Tubona imbuto bitinze cyangwa tukazibona zararangije igihe bityo ntizishobore gutanga umusaruro twashakaga.”

Avuga ko ikindi kibazo bafite ari ikiguzi cyo hejuru cy’ifumbire n’imiti.

- Advertisement -

Kanani avuga ko bibabaza umuhinzi guhinga ahendwa, yasarura akazagurisha ahomba.

Mugenzi we witwa Innocent ati: “Dusarurira rimwe tukabura abaguzi bahita batugurira, bikaba ngombwa ko twitabaza amasoko asanzwe tukirirwa duhagaze ku mboga dutegereje abaguzi, bigatuma hari izidupfana.”

Ku kibazo cy’isoko, umuhinzi witwa Jerôme Iradukunda avuga ko kuba abahinzi bahinga ubwoko bumwe bw’imboga bituma beza bimwe kandi mu gihe kimwe.

Bituma umusaruro bagezeaku isoko uba ari umwe bityo abaguzi bakaba bake.

Ikindi kibazo ni uko n’abahinzi ubwabo batajya bicara ngo bumvikane ku giciro bashobore kucyumvisha abaguzi ko ari cyo kishyurwa aho ari ho hose.

Abahinzi b’imbuto muri Rubavu bemeza ko ikindi kibagora ari ukutagira imbuto nziza kandi zihagije.

Iradukunda twavuze haruguru ati: “Abacuruzi b’imboga baracyacuruza mu buryo bwa kera. Bakoresha ibitebo n’indobo aho gukoresha iminzani yabugenewe ndetse no mu bwikorezi bagakoresha imodoka zitwara amabuye n’imicanga bigatuma bagatuma umusaruro bageza ku isoko uba  wangiritse ku buryo 30% byawo biba byangiritse.”

Hari abiyemeje kubagoboka…

Abakozi ba ADECOR biyemeje gutanga umusanzu mu gukemura ikibazo cy’iyangirika ry’umusaruro w’imboga

Ibyo bibazo kimwe n’ibindi bitavuzwe byugarije abo bahinzi b’imboga bituma zikomeza kuba nke ku masoko yo mu Rwanda kuko bamwe mu bahinzi bagenda bacika intege zo gukomeza kubihinga.

Umuyobozi w’Umuryango mpuzamahanga wigenga ufasha amashyirahamwe y’abahinzi n’abafatanyabikorwa mu iboneka ry’ibiribwa mu Karere u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo biherereyemo,  Rikolto,  avuga ku kibazo cy’ibura ry’imboga mu mijyi gishobora kubonerwa umuti.

Ibyo bikaba bishimangirwa kandi n’Umuryango Nyarwanda uharanira uburenganzira bw’umuguzi, ADECOR, uvuga ko wiyemeje   gukemura bimwe mu bibazo byugarije abahinzi ubinyujije mu mushinga wise “Imirire myiza iwacu” uhuriyeho n’umuryango witwa Kilimo Trust uterwa inkunga n’ikigo  Rikolto.

Paul Mbonyi ushinzwe imishinga muri ADECOR avuga ko mu mushinga “Imirire myiza iwacu” bafite intego y’uko abahinzi bazazamura umusaruro wabo haba mu bwiza ndetse no mu bwinshi.

Icyakora ngo ibi bizashoboka ari uko hari abahinzi babikora kinyamwuga, bagahinga kijyambere kandi bagamije isoko.

Ati: “Turashaka ko  abahinzi babikora kinyamwuga, bakabona umusaruro uhagije bagasagurira amasoko maze bakiteza imbere. Ibyo birasaba ko babona imbuto nziza kandi n’umusaruro ukagurishwa ku giciro gikwiye. Kuzamura umusaruro no kugurisha ku giciro cyiza bisaba ko habaho politiki nziza. Hakenewe kandi amahugurwa n’ubuvugizi ku nzego zifite aho zihuriye n’ubuhinzi nka MINAGRI, RAB, NAEB…”

Eddy Frank Rugamba ushinzwe gahunda muri Kilimo Trust avuga ko bimwe mu bibazo abahinzi bahura na byo birimo ko bahinga ibihingwa ngangurarugo bahita barya bikarangira.

Avuga ko guhinga bigomba gukoranwa intego, umuhinzi agafata umwanya wo kwiga uko ikirere kimeze, uko ubutaka buhagaze no kureba niba hazaboneka isoko umunsi yejeje, kandi akazirikana ko atari wenyine  muri uwo mwuga.

Ikindi kibazo agarukaho ni ibura ry’ubuhuzabikorwa mu bafatanyabikorwa.

Aho ngo abahinzi bakora iby’ubuhinzi gusa, abanyamafaranga bagatanga amafaranga bakigendera, Akarere kagashyira mu bikorwa za gahunda z’ubuhinzi konyine, buri ruhande rugakora ukwarwo, hakabura ihuzabikorwa.

ADECOR ikora ubuvugizi ku makoperative y’abahinzi kandi ikanigisha abahinzi gukora ubuhinzi bw’imboga bufite intego, batekereza no gushyira isoko ibyo bejeje.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ADECOR, Ndizeye Damien avuga ko ADECOR ku bufatanye na Kilimo Trust bazanye uyu mushinga “Imirire myiza iwacu” bagamije gufasha abaturage kugera ku ndyo iboneye ishingiye ku mboga.

Abayobozi ba ADECOR n’abahinzi b’imboga mu ifoto rusange

Bizwi neza ko umuntu urya imboga nyinshi ndetse n’imbuto agira umubiri ufite ubudahangarwa ku ndwara nyinshi zirimo izitandura nka diyabete yo mu bwoko bwa 2 n’izindi.

Zigira imyunyungugu myinshi ifasha umubiri kurema abasirikare bawurinda.

Mu bintu abahanga mu mirire bagiraho abandi inama ni ukubura imboga n’imbuto kuri buri funguro.

bashakashatsi mu byimirire bagaragaza kandi uko abantu bakwiye kurya imboga bijyanye n’imyaka yabo.

Abari hagati y’imya ibiri n’itatu bagomba kuzirya kabiri n’igice ku munsi, hagati y’imyaka ine n’umunani bakazirya kane n’igice ku munsi, naho kuva ku myaka 9 kujyana hejuru bakazirya incuro 5 cyangwa 6 ku munsi.

Ku bagore batwite, ni byiza kurya imboga inshuro eshanu ku munsi naho abonsa bakazirya karindwi n’igice ku munsi.

Ubushakashatsi buherutse gukorwa na Minisiteri y’Ubuzima bwamuritswe ku wa 30, Kamena 2023, ku bituma indwara zitandura ziyongera bwagaragaje ko abatuye Umujyi wa Kigali aribo ba mbere barya imboga nyinshi bagakurikirwa n’Intara y’Uburengerazuba aho umuturage wayo azirya iminsi 4,5 mu Cyumweru.

Mu Burasirazuba barya imboga  iminsi 4.3% mu gihe umuturage wo mu Ntara y’Amajyaruguru we azirya mu gihe cy’iminsi 3,9, umuturage wo mu Majyepfo akazirya iminsi 3,7 mu cyumweru.

Abana batozwa gukunda kurya imboga bakiri bato bibagirira akamaro mu mikurire yabo

Abagore barya imboga cyane kurusha abagabo mu Rwanda kuko nibura umugore umwe arya imbuto iminsi 4.5 mu gihe umugabo azirya iminsi ine mu cyumweru.

Ubwo hamurikwaga ubwo bushakashatsi Umuyobozi w’Ishami rishinzwe indwara zitandura muri RBC, Dr. François Uwinkindi yavuze ko muri rusange kurya imbuto n’imboga bikiri hasi cyane kuko bikwiriye kuba buri munsi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version