Akamanzi Yasimbujwe Francis Gatare Mu Buyobozi Bwa RDB

Nyuma yo kusoma itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko Perezida Kagame yamuvanye mu buyobozi bukuru bwa RDB akamusimbuza, Francis Gatare, Madamu Clare Akamanzi yavuze ko hari byinshi yigiye muri RDB haba mu buzima busanzwe no mu by’imiyoborere.

Bikubiye mu butumwa yaraye acishije kuri X.

Itangazo ryo mu Biro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko Francis Gatare wari usanzwe ari Umujyanama wa Perezida mu by’ubukungu ari ari we wagizwe Umuyobozi mukuru wa RDB.

Perezida Kagame kandi yagize Gen James Kabarebe umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe ubutwererane bw’Akarere.

Yasimbuye Prof Nshuti Manasseh wahise ugirwa Umujyanama mu Biro bya Perezida wa Repubulika ushinzwe imirimo ‘yihariye.’

Ku byerekeye Clare Akamanzi, uyu muyobozi yatangiye kugira inshingano zo hejuru muri RDB guhera mu mwaka wa 2008 ubwo yari Umuyobozi wayo wungirije ushinzwe ubucuruzi na Serivisi.

Bidatinze yagizwe umuyobozi ushinzwe ibikorwa, Chief Operating Officer.

Yigeze no gukora mu Biro bya Perezida wa Repubulika ashinzwe ibikorwa na Politili, Head of Strategy and Policy.

Francis Gatare
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version