Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rubavu: Inkubi Yasakambuye Inzu Nyinshi Zirimo N’Amashuri
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ibiza KamereMu Rwanda

Rubavu: Inkubi Yasakambuye Inzu Nyinshi Zirimo N’Amashuri

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 April 2025 3:53 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Kimwe mu byumba by'amashuri byasakambuwe n'iyi nkubi. Ifoto@Kigali Today.
SHARE

Amakuru ava mu Karere ka Rubavu avuga ko hamaze kubarurwa ibyumba 12 by’Urwunge rw’amashuri rwa Kayanza na Sanzare mu Murenge wa Nyundo byasakambuwe n’inkubi yabanjirije imvura yaraye ihaguye.

Si ho honyine kuko iyo mvura yasenye izindi nzu 15, isenya urukuta, ibikoni bine n’ubwiherero umunani.

Hari n’irerero rya Busasamana, ECD-Busasamana, naryo ryangiritse kubera iyo nkubi.

Ubwo kandi niko hari n’ibikorwaremezo by’amashanyarazi na hegitari 48 z’imyaka zangiritse bitewe nayo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangarije Kigali Today ko kuva tariki ya 26 Werurwe 2025, ibiza biterwa n’imvura n’inkubi byasakambuye ibisenge by’inzu 23, inkuta z’inzu zirindwi, ubwiherero icyenda n’ibikoni birasenyuka.

Mu gihe cy’imvura nyinshi, umugezi wa Sebeya uca mu Turere turimo n’Akarere ka Rubavu ukunze kuzura ugasenyera benshi mu bawuturiye.

Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi, MINEMA, iherutse gutangaza ko yiteguye guhangana n’ibiza aho byaba hose mu gihugu, bigakorwa binyuze mu gutangira amakuru ku gihe, gutegura ibikoresho by’ubutabazi hamwe no kwimura abantu batuye mu manegeka.

Mu Rwanda habarurwa imiryango 1,622 igomba kwimurwa harimo 88 ituye mu Karere ka Rusizi, 452 ituye muri Rubavu, 424 ituye muri Rutsiro, 48 muri Karongi, 100 muri Nyamasheke, 69 muri Nyamagabe, 77 muri Nyaruguru na 364 mu Karere ka Nyabihu.

Abanyarwanda bibutswa kwirinda kugenda mu mvura mu gihe hari inkuba, kwirinda kugama munsi y’ibiti, gucomeka ibikoresho by’amashanyarazi no kwambuka imigezi mu gihe imvura iri kugwa.

Muri rusange  Akarere ka Rubavu gashobora guhura n’ibiza by’ubwoko bwose uretse amapfa.

Amapfa agaragara kenshi mu Ntara y’Uburasirazuba cyangwa Amajyepfo ashyira Uburasirazuba, ahitwa Amayaga.

TAGGED:IbizaInkubiMINEMARubavuSebeya
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article AVEGA Irasaba Abanyamuryango Bayo Gukomera Mu Gihe Cyo Kwibuka
Next Article DRC: Umwuzure Wabujije Benshi Gusohoka Mu Modoka
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Huye: Urubyiruko Rwahawe Ibibuga By’Imikino Bikozwe Na Croix Rouge Y’u Rwanda 

Ingabo Za Israel Zasanze Igitabo Cya Hitler Mu Biro Bya Hamas 

Rwanda: Abaturage Bagiye Kwegerezwa Ibigo Byigisha Ikoranabuhanga

Ingazi: Uburyo Bushya Bwa Leta Bwo Korohereza Urubyiruko Kubona Akazi

Nyakarundi Yaganirije Bagenzi Be Ba Somalia Na Qatar

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwanze Icyifuzo Cya Israel

Rwanda: Uruganda Rutunganya Imiti Ivuye Mu Rumogi Rugiye Kuzura

Kenya: Batatu Mu Baje Gusezera Kuri Odinga Barasiwe Kuri Stade

Hamas Yavuze Ko Abo Yabonye Bose Yabashyikirije Israel

Faye Yahuye Na Kagame Ku Munsi Wa Kabiri W’Uruzinduko Rwe Mu Rwanda

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Gasana Alfred Wari Ambasaderi Mu Buholandi Yagizwe Senateri

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Amadini N'IyobokamanaAndi makuruMu Rwanda

RIB Yafunze Uwasabaga Abantu Kujyana Amafaranga Mu Rusengero Ngo Bakubirwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Ubusugire Bw’Igihugu Bushingiye No Kubo Mufatanya- Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwamagana: Uruganda SteelRwa Rukomeje Kuba Ikibazo Ku Buzima Bw’Abaturage

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?