Rubavu: Umwiryane Mu Rusengero Watumye Abakirisitu Bitahira

Abakirisitu bari baje gusenga kuri iki Cyumweru, basohotse mu rusengero rya Blessing Church baritahira nyuma yo kubona ko hari umwiryane hagati y’abayobozi.

Nyuma y’ayo makimbirane, urusengero rwahise rufungwa.

Polisi ifatanyije n’ubuyobozi bw’ibanze nibo barufunze bitewe n’amakimbirane yakuruye imvururu hagati y’abayobozi b’itorero.

Imikoreshereze y’umutungo n’imiyoborere y’uru rusengero nibyo bivugwa kuba intandaro yayo makimbirane.

Bagenzi bacu ba UMUSEKE  bakorera i Rubavu bavuga ko imwe mu ngingo yatumye abantu batumvikana ari uko iri torero ryanditswe ‘ku muntu ku giti cye’.

Umwe mu bayoboke baryo yagize ati: “Ubutaka bakoreraho bwanditse ku muntu ku giti cye. Icyo tubasaba ni uko bwandikwa ku itorero hanyuma n’imiyoborere bakayinoza. Aya makimbirane ashingiye ku miyoborere”.

Ikindi ni uko ngo na manda y’abayobozi yarangiye ariko ntibatora abandi, bagasaba ko aho iryo torero rikorera handikwa ku itorero ubwaryo aho kuba ku muntu ku giti cye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi iri torero ryubatsemo avuga ko iki kibazo kimaze amezi atatu bakaba bari kugishakira umuti urambye ariko hagati aho ngo babaye bafunze aho iri torero ryakoreraga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version