‘Rubyiruko…Mwiteze Imbere Muteze Imbere N’Abandi’-Jeanette Kagame

Madamu Jeanette Kagame asaba urubyiruko rw’u Rwanda kwibuka ko ari imbaraga z’igihugu, bityo ko rugomba gukorana n’abandi mu kucyubaka.

Avuga ko kugira ngo rugere ku byo rwifuza kandi rusabwa n’igihugu ari ngombwa ko rwigira kubyarubayeho no ku byabaye ku bandi bityo amasomo rukuyemo rukayakoresha mu kurushaho guteza u Rwanda imbere.

Ati: “Mushishoze, murebe ibibakikije, muhore mwihugura kugira ngo musobanukirwe ukuri ku mikorere y’isi. Ubumenyi n’uburambe mugenda mwunguka bibabere umwambaro ubaranga n’itabaza ribamurikira mu nzozi n’ibikorwa byo kwiteza imbere no guteza imbere abandi.”

Madamu Jeannette Kagame niwe washinze Umuryango Imbuto Foundation ugamije gufasha urubyiruko kugira ubuzima bwiza binyuze mu kugira ubumenyi n’ubupfura.

Mu mirimo ye ya buri munsi, aharanira ko abakobwa b’u Rwanda biga, bagakura bafite ubumenyi n’ubupfura bucyenewe kugira ngo bazavemo ababyeyi bakwiye u Rwanda.

U Rwanda nk’igihugu kandi rwashyizeho inzego zo gufasha urubyiruko kugira uruhare muri Politiki harimo Minisiteri irushinzwe, Inama y’igihugu y’urubyiruko, Komisiyo y’igihugu y’abana, Komisiyo Y’Itorero ry’igihugu ishinzwe kuzamura indangagaciro mu rubyiruko n’ibindi.

Mbere y’uko icyorezo COVID-19 cyaduka mu Rwanda, buri mwaka habaga Inteko zaguye zahuzaga urubyiruko rwo mu nzego twavuze haruguru rukaganira ku byo rwagezeho n’ibindi bikeneye kunozwa.

Politiki igenewe urubyiruko rw’u Rwanda:

Politiki y’Igihugu y’urubyiruko ivugurura iyo mu 2006, yatangijwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga kugira ngo ivugurure ikerekezo cy’Urwego rw’Urubyiruko ku birebana n’imirongo ngenderwaho; byagaragaye kuva icyo gihe.

Ikibiye mu nyandiko ya Paji 56.

Ivugurura ry’iyi politiki ryita kandi kuri gahunda y’Iterambere y’Isi ya nyuma y’umwaka wa 2015 nk’uko yateganyijwe mu Ntego z’Iterambere Rirambye (SDGs).

Hakurikijwe Ibarura rya 4 ry’Abaturage n’Imiturire mu Rwanda ryakozwe mu mwaka wa 2012, Abanyarwanda bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 0 na 35 bangana na 78.7% by’abaturage b’Igihugu barenze miriyoni icumi n’ibihumbi magana atanu (10,500,000).

Umuyobozi mu Kigo cy’igihugu gishinzwe ibarurisha mibare ushinzwe amabarura Bwana Vénant Habarugira aherutse kubwira Taarifa ko imibare bafite muri iki gihe yerekana ko Abanyarwanda bari hafi kugera kuri miliyoni 13.

Inyandiko isobanura Politiki y’urubyiruko mu Rwanda ivuga ko mu mibare yerekanywe mu ibarura rusange ry’abaturuge rya kane muri bo miriyoni enye n’ibihumbi ijana na mirongo itandatu (4,160,000) bario bafite hagati y’imyaka 14 na 35.

Hafi 60% byabo bari bafite akazi naho 4.1% nta kazi bagiraga abandi 37% bakaba bari mu kiciro cy’abadakora, muri bo 75% bari abanyeshuri naho 16%  bitaga ku miryango.

Ijanisha ry’abadafite akazi ryari hejuru mu bagore bakiri bato (4.9%) ugereranyije n’abagabo bakiri bato. Ijanisha ryo hejuru cyane rigaragaraga mu bagore bakiri bato baba mu duce tw’imigi (13%), naho abarangije amashuri makuru na kaminuza ni banganaga na 13.2%.

Iriya politiki y’urubyiruko yari ijyanye n’Ikerekezo 2020 cy’u Rwanda, gahunda y’Igihugu y’Umurimo (NEP) ndetse na Gahunda y’Igihugu y’Ibikorwaremezo by’Isakazabumenyi n’Itumanaho (NICI) kimwe n’izindi gahunda z’iterambere ry’Igihugu na politiki z’ubukungu busesuye.

Kugeza ubu kandi Politiki y’urubyiruko ihuza na gahunda zo kuruteza imbere by’umwihariko zirimo Gahunda y’Imbaturabukungu (EDPRS2) cyane cyane mu nkingi y’impinduramatwara mu bukungu n’umusaruro no kubonera urubyiruko imirimo.

Iyi politiki ishyiraho kandi gahunda ikomatanyije yita ku rubyiruko binyuze mu kurwongerera ubushobozi mu bijyanye n’ubukungu, hashyirwa imbaraga mu mitegurire y’ingengo y’imari igamije guhanga imirimo mu nzego zose z’akazi.

Igamije kandi kwegereza abaturage inzego z’urubyiruko no gushyiraho ingamba zinoze z’ubukangurambaga kugeza ku rwego rw’Umudugudu.

Isobanura kandi uburyo bwumvikana bwo gushyiraho ingamba zihamye zo guhuza imbaraga z’Urubyiruko na ICT (Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi n’Itumanaho).

Muri iki gihe u Rwanda ruhanganye no kwikura mu ngaruka z’icyorezo COVID-19 birumvikana ko hari Politiki zizavugururwa kugira ngo umurongo rwari rwarihaye utazasubira inyuma cyane.

Urubyiruko ntirugomba kwibagirana muri buri vugurura rikorwa mu Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version