Ibibazo 5 By’Ingenzi Ku Mubano W’u Rwanda N’u Bwongereza

U Bwongereza bukomeje gufatwa nk’umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda mu nzego zitandukanye, gusa si inzira iharuye gusa, kuko hari ibibazo byagiye bivugwaho menshi mu mubano wabyo. Magingo aya byinshi ntibirabonerwa umuti.

Ni akazi gategereje ambasaderi mushya mu Rwanda no mu Burundi, Omar Daair, uheruka gusimbura Joanne Lomas.

Ni umugabo uvuga ko afite amateka yihariye kuri uyu mugabane, kuko akomoka ku babyeyi b’abarabu bavukiye muri Tanzania. Yanakoze inshingano zitandukanye mu Misiri, Sudan na Sudan y’Epfo.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane, yagize ati “Ibyo nzibandaho, ntabwo ntekereza ko ibyo ibihugu bishyize imbere bishingira ku gushaka kw’abanyamahanga, bityo njye n’itsinda turi kumwe turi hano ngo dufashe u Rwanda kugana mu cyerekezo rwifuza kuganamo.”

- Kwmamaza -

Zimwe muri izo nzego ni uburezi muri gahunda nko kuzamura ubushobozi bw’abarimu mu kwigisha Icyongereza, guhanga imirimo n’iterambere ry’ubukungu, ubuhinzi, ubucuruzi no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

U Rwanda kandi rukomeje gukorana n’u Bwongereza km itegurwa ry’Inama y’abakuru b’ibihugu na Guverinoma bigize Commonwealth, izabera mu Rwanda mu mwaka utaha nyuma yo gusubikwa inshuro ebyiri kubera COVID-19.

Ni inama u Bwongereza buzashyikirizamo u Rwanda ubuyobozi bw’umuryango.

Ibi ni bimwe mu bibazo by’ingenzi mu mubano w’ibihugu byombi n’icyo ambasaderi abivugaho.

  1. Igabanywa ry’inkunga mpuzamahanga

Muri Nyakanga Guverinoma y’u Bwongereza yatangaje ko yagabanyije ingano y’inkunga yatangaga mu mahanga, ivanwa kuri 0.7% by’umusaruro w’igihugu yabarwaga kuva mu 2015, igezwa kuri 0.5%.

Ni icyemezo cyahise kigabanyaho nibura miliyari £4, gusa ngo gishobora kuzongera gusuzumwa mu gihe kiri imbere.

Cyahise kigira ingaruka ku mafaranga yatangwaga mu mashami y’Umuryango w’Abibumbye arimo UNFPA, UNICEF, UNAIDS n’indi miryango.

Ambasaderi Daair yavuze ko ari icyemezo cyatewe n’icyorezo cya COVID-19, kandi ngo ntaho kitageze.

Gusa ngo nta ngaruka zikomeye cyagize ku bikorwa bafatanyamo n’u Rwanda.

Ati “Hano icyo twakoze, twarebye gahunda Guverinoma ikeneyemo cyane inkunga yacu, ubufatanye, duharanira ko dushyiramo amafaranga agaragara, ari nayo mpamvu muri uyu mwaka dushyize imbere uburezi, gahunda zo kwita ku batishoboye, kandi tuzakomeza gufasha n’izindi nzego zirimo imihindagurikire y’ibihe.”

  1. Ubutabera kuri Jenoside

Kimwe mu bibazo byakunze kugarukwaho mu mubano w’ibihugu byombi, ni ukugenda biguru ntege mu gukurikirana abantu batanu bahungiye mu Bwongereza, badafatwa ngo boherezwe mu Rwanda cyangwa baburanishwe n’icyo gihugu ku ruhare bakekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abo ni Dr Vincent Bajinya, Célestin Ugirashebuja, Charles Munyaneza, Emmanuel Nteziryayo na Célestin Mutabaruka.

Imyaka 13 irihiritse byitwa ko barimo gukorwaho iperereza, ariko ntabwo rigera ku musaruro.

Ambasaderi Daair yagize ati “Ni ikibazo kiri mu nkiko, kandi guverinoma nta jambo igira ku byemezo nko kubwira Polisi cyangwa inkiko ibyemezo zifata.”

Yavuze ko kizakomeza kuganirwaho, ariko icyemezo cya nyuma kizafatwa n’urukiko gishingiye ku maperereza yakozwe mu buryo bwigenga.

  1. Urubanza rwa Rusesabagina

Kuva yatabwa muri yombi, abayobozi bo mu mahanga barimo abo mu Bwongereza bakomeje gusaba irekurwa rya Paul Rusesabagina uregwa ibyaha by’iterabwoba, aho gutegereza ngo urubanza rube nk’uko u Bwongereza buvuga ko kohereza ba bantu batanu ari icyemezo cy’urukiko.

Ambasaderi Daair yabajijwe niba bafitiye icyizere inkiko zo mu Rwanda nk’uko abivuga ku z’iwabo, avuga ko atatanga igitekerezo ku kibazo kiri mu nkiko, ariko ko bizeye inzego zo mu Rwanda kuko zakomeje kwiyubaka.

Yavuze ko nubwo bashishikajwe n’uko urubanza rugenda cyangwa uko inzira zose ziteganywa zubahirizwa, atari ikintu cyateza ibibazo mu mubano w’ibihugu byombi.

Ati “Ntabwo ntekereza ko ikibazo kimwe kinyuze mu rukiko cyahindura umubano usanzwe hagati y’ibihugu by’inshuti zikomeye; mpamya ko hamaze kuboneka ingero zihagije ko dushobora kuba inshuti zikomeye kandi ntibibuze ko tugaragarizanya impungenge dufite.”

“Guverinoma y’u Rwanda irabikora, natwe tukabikora nk’uko tubigenza ku bandi bafatanyabikorwa beza bacu.”

  1. Inyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu gutangiza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku wa 7 Mata, Perezida Paul Kagame yavuze ko nubwo hemejwe ko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, hari ibihugu byakomeje gutsimbarara bishaka ko iba Jenoside yo mu Rwanda.

Ibihugu byavuzwe muri ibyo bikorwa ni u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ambasaderi Daair yabaye nk’ugaragaza ko batiteguye guhindura iyo mvugo, nubwo itandukanye n’iyemejwe ku rwego rw’Umuryango w’Abibumbye.

Yabanje kuvuga ko bamagarana Jenoside n’abayihakana, ariko bakemera ko hari abantu bishwe muri Jenoside, batayizize.

Ati “Imvugo ikoreshwa igamije no kwibuka abo bandi n’imiryango yabuze abo yakundaga. Numva neza aho guverinoma ya hano ihagaze ndetse ko abantu benshi bafata iyo mvugo nk’ikintu gikomeye, ariko navuga ko ntaho ihuriye no gushyigikira ihakana rya jenoside, ahubwo igamije kuzirikana abantu bose bishwe kiriya gihe.”

  1. Gufunga ingendo ziva mu Rwanda

 U Bwongereza bwashyize u Rwanda kuri ‘Red List’ cyangwa urutonde rutukura guhera ku wa 29 Mutarama 2021.

Rugaragaraho ibihugu umuntu ubiturutsemo cyangwa wabinyuzemo mu minsi 10 ishize, atemererwa kwinjira mu Bwongereza cyangwa Ireland, kereka igihe ari umwenegihugu cyangwa afite icyemezo cyo guturayo.

Ni amabwiriza anareba ibihugu byinshi byo muri aka karere birimo Uganda, u Burundi, Tanzania na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ambasaderi Daair yagize ati “Mbere hari ikibazo cy’inkingo nke cyane, nta buryo bwo gupima abantu benshi, hari amakuru make cyane cyane ku bijyanye n’uko coronavirus yihinduranyije yaba ihari. Ubu dukomeza gusesengura amakuru yose, icyemezo kizakomeza gusuzumwa.”

Mu isuzuma ry’abantu benshi riheruka, byagaragaye ko mu Rwanda hari coronavirus zihinduranyije za Delta yabonetse bwa Mbere mu Buhinde, Epsilon yagaragaye bwa mbere muri California, Beta yabonetse bwa mbere muri Afurika y’Epfo, Eta yabonetse bwa mbere mu Bwongereza na Nigeria n’indi itazwi.

Izo zikiyongera kuri ya Coronavirus yahereye mu Bushinwa.

Gusa bijyanye na Guma mu rugo iheruka gushyirwaho no kuba abantu benshi bamaze gukingirwa COVID-19 ku buryo barimo gusatira miliyoni imwe, Ambasaderi Daair yavuze ko hari intambwe ifatika yatewe.

Ati “Dukomeza kohereza ayo makuru i London, icyemezo gifatwa n’inzego zacu z’ubuzima zishingiye ku bipimo by’ubwandu n’abapimwa, bazakomeza kubirebaho bafate icyemezo gikwiye bijyanye n’ubuzima, ariko ndahamya ko birimo kugana mu cyerekezo cyiza hano.”

Ni icyemezo yavuze ko kitagira ingaruka ku banyarwanda gusa, ahubwo n’Abongereza igihe bashaka kuza muri aka karere mu biruhuko, mu bucuruzi cyangwa mu bikorwa bijyanye n’uburezi.

Ambasaderi Daair yavuze ko u Bwongereza burimo gutanga umusanzu mu guhangana n’iki cyorezo, aho bwiyemeje gutanga inkingo miliyoni 100 za COVID-19 bitarenze Kamena 2022.

Inkingo miliyoni 80 zizanyuzwa muri gahunda mpuzamahanga ya COVAX.

Ati “COVAX ifite uburyo ikoramo kandi n’u Rwanda hari inkingo rukomeje kwakira muri COVAX, ndetse twashyizemo amafaranga menshi agera kuri miliyoni £548 yo gushyigikira iyo gahunda. Dutewe ishema n’ibyo turimo gukora kandi bizakomeza kugeza muri Kamena 2022.”

Yavuze ko uretse inkingo zanyujijwe muri iriya gahunda mpuzamahanga, harimo kuganirwa ku zatangwa by’ako kanya hagati y’ibihugu byombi.

Ati “Nabyo turimo kubirebaho, ariko nta gishya mfita cyogutangaza nonaha.”

Mu bindi yagarutseho harimo ikijyanye n’ifungwa rya BBC, ishami ry’Ikinyarwanda, ryafunzwe mu 2015 rishinjwa kurenga ku masezerano icyo kigo cyagiranye n’u Rwanda.

Ati “Nizera ko wenda twazongera kuyumva, ariko nta makuru mashya mfite yo gutanga nonaha, bizakomeza kuganirwaho.”

Yavuze ko iki kinyamakuru cyakomeje kuba umuyoboro wo kumenyekanisha amakuru no kwigisha ururimi, ku buryo ifungurwa ryacyo ryaba inkuru nziza.

Ambasaderi Omar Daair aganira n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version