Mu Mudugudu wa Byemveni( Bienvenue), Akagari ka Gisanga, Umurenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango haravugwa abasore batatu Polisi iherutse gufata ibakekaho gusambanya umugore w’imyaka 58 nyuma yo kumwiba.
Amakuru atangazwa na TV1 avuga ko nyiri gukorerwa ibya mfura mbi yababwiye ibyamubayeho, akababwira ko abo bajura bamusambanyije ku gahato nyuma yo kumwiba.
Polisi nayo yemeza ko abo basore yabafashe, ubu bakaba bafungiye kuri station yayo yo mu Byimana.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel Habiyaremye avuga ko uwa mbere muri abo basore afite imyaka 20, undi akagira imyaka 23 n’aho undi akagira imyaka 31.
Mu rugo rw’uwo mugore bahibye matola, inkweto, n’imyenda.
Mu gihe iperereza rigikorwa, uwibwe asaba ubuyobozi n’abagira neza kumuremera kuko ibyo yari atunze byose abo bakura babitwaye, akaba asigariye aho.
Mu rwego rwo gukumira, Polisi isaba abaturage kujya bayitungira agatoki ku bantu bagaragaza imyitwarire ikemangwa kugira ngo batangire bacungirwe hafi.
Abo barimo n’abakoresha ibiyobyabwenge, haba mu kubinywa cyangwa kubikwirakwiza.
Gukoresha ibiyobyabwenge biri mu bitiza umurindi imyitwarire ibangamiye ituze rusange harimo urugomo n’ubujura.
Abenshi mu bafungiye mu magereza y’u Rwanda bahamijwe ibyaha by’ubujura n’urugomo rutera abantu gukubita no gukomeretsa abandi.