Kicukiro: Abagore Bigishijwe Ko Burya Amafaranga Abyara Andi

Mukabayire Valérie ari kumwe n'umwe mu bigishijwe uko imishinga ibyara amafaranga.

Guhera mu mwaka wa 2018, hari abagore 125 biganjemo abo mu Karere ka Kicukiro bahawe ubumenyi bwo gutekereza, guhanga no gucunga imishinga.

Abaherutse guhabwa impamyabumenyi z’ibi ni abantu 15, igikorwa cyo kuzibagezaho cyabaye tariki 13, Ugushyingo, 2025 kitabirwa n’abayobozi b’umushinga ukorera mu Butaliyani ku rwego rw’isi, mu Rwanda ukaba witwa Progetto-Rwanda.

Mu Rwanda uyoborwa na Valérie Mukabayire wahoze ari Perezida AVEGA-Agahozo, umuryango wita ku bapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Abaherutse guhabwa impamyabumenyi babwiye itangazamakuru ko kwiga kwabo kwabashoboje kumenya uko imishinga ihangwa ikabyara inyungu, biga imibanire y’abantu ndetse n’isanamitima.

Umwe muribo ati: “Abaduhuguye batugiriye neza. Kandi kuko ubwenge burahurwa, ubwo nabarahuyeho nzabukoresha nkora umushinga  kuko namenye uko amafaranga acungwa. Nizeye ko uwo mushinga utazampfira ubusa.”

Avuga ko yari asanzwe aba mu buzima bugoye, kurya ari ukwiyuha akuya adafite n’ikizere gifatika ko ari bugire icyo abona.

Mu maso ye wabonaga ko yizeye noneho ko nashobora gucunga neza umutungo we, bizamuhindurira ubuzima.

Abandi bagize icyo bavuga ku byerekeye amasomo bahawe, bemeje ko ubumenyi barahuye mu gihe kigera ku mwaka bamaze bahugurwa yabubatse mu buryo bufatika, bakizeza ababahuguye ko ubwo babigishaga ‘batagosoreraga mu rucaca’.

Uretse abagore bahugurwa, hari n’abana bafashwa kwiga binyuze mu kubagenera ifunguro rifatira ku ishuri.

Asobanura uko bigenda, Mukabayire Valérie Taarifa Rwanda ati: “Twatekereje kuri wa mwana iwabo badafite ubushobozi bwo kumwishyurira ishuri, dushyiraho umushinga wo kububakira ishuri. Ni ahantu babonera uburezi bufite ireme, ibikoresho bihagije, amafunguro n’abarimu babikwiye kandi n’imiryango yabo igahabwa ubwishingizi.”

Yavuze ko abagore 15 bahawe impamyabushobozi ari ikiciro gikurikiye icyabanje, kandi ko muri rusange hari abagore 35 ubu babaye ba rwiyemezamirimo, bateza imbere ingo zabo n’igihugu.

Biyongereye ku bandi bahuguwe uko ubukene burwanywa.

Kuba umupfakazi cyangwa kugira ubundi buzima bubi akenshi bihungabanya imitekerereze y’umuntu, ari nayo mpamvu abo mu muryango Mukabayire ayoboye, baha abo bagore serivisi z’isanamitima.

Yongeyeho ko abagore bahabwa amahugurwa mu isanamitima kuko benshi baba bafite ibikomere cyangwa inkovu z’amateka.

Ati: “Dufasha imitima yabo kubohoka bikabubaka mu mitekerereze mbere yo kubaha amasomo ajyanye n’imishinga. Nyuma bahabwa igishoro bagatangira gukora.”

Umuyobozi wa Progetto( ni Igitaliyani kivuga:Umushinga) ku rwego rw’isi witwa Patricia Saliano asobanura ko bagamije guteza imbere ubucuruzi bw’abagore no kubaha ubushobozi bwo kwiyubakira ejo hazaza heza.

Ati: “Intego yacu iroroshye ariko ikanakomera ku rundi ruhande: Guhuza abagore no kubaha ubumenyi bubafasha kwigira no kwigenga mu mishinga itandukanye ni ingenzi ariko busaba igihe n’ubufatanye. Uyu munsi turishimira intambwe tumaze gutera.”

Asanga ari ngombwa kubakira umugore ubushobozi kuko iyo abufite abugeze kuri benshi barimo abo mu muryango we n’igihugu mu buryo bwagutse.

Umuyobozi w’Imirimo rusange mu Karere ka Kicukiro Muhire Donatien ashima ko abatekereje uriya mushinga basanze kwigisha abagore uko imishinga ikorwa byazagira akamaro karambye kurusha kubaha amafaranga bigacira aho.

Ati: “ Ibyo mwakoze byerekana ko mwabanje kubishyiraho umutima kugira ngo bizagire akamaro karambye. Ibyo mwakoze bihura n’umugani w’Abanyarwanda w’uko ‘utereka umuntu inkongoro, umwereka uwo yareze’. Mwagize neza.”

Umushinga wa Progetto Rwanda ukorera muri Kicukiro no mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba, muri aka gace bakibanda k’ukugaburirira abana ku ishuri.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version