Ruhango Ku Mayaga: Bashyinguye Imibiri 65 Y’Abazize Jenoside

Mu Murenge wa Kinazi ahitwa ku Mayaga mu Karere ka Ruhango kuri uyu wa 24, Mata, 2022 habereye umuhango wo kwibuka Abatutsi bahiciwe muri Jenoside yabakorewe ariko banashyingura imibiri 65 yari iherutse kubonwa hafi aho.

Ubusanzwe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kinazi mu Karere ka Ruhango rushyinguwemo  imibiri 63,150 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994.

Umuyobizi w’Akarere ka Ruhango witwa Valens Habarurema yavuze ko mu mwaka w’ingengo y’imari itaha hazatangira igikorwa cyo kubaka ikimenyetso gikomeye cy’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri kariya karere.

Abatutsi biciwe muri Ruhango na Kinazi y’Amayaga hari bamwe bariwe imitima bayokeje.

- Advertisement -

Byakozwe n’impunzi z’Abarundi zari zarahahungiye, zihakorera ubwicanyi budasanzwe kandi hari benshi muri zo batarafatwa ngo bashyikirizwe ubutabera.

Habarurema yashimiye abayobozi baje gufata mu mugongo abanyamayaga n’abanyaruhango.

Hagati aho kuri uyu wa Gatandatu taliki 23, Mata, 2022 abarokokeye muri kariya gace baraye mu ijoro ryo kwibuka.

Ubwicanyi bukomeye muri kariya gace bwabaye hagati ya taliki 20 na taliki 21 Mata, 2022.

Kwibuka Abatutsi biciwe i Kinazi byitabiriwe kandi na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi, Minisitiri w’urubyiruko, Rosemary Mbabazi na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alice Kayitesi.

Nyamakumba aho abo Ku Mayaga yo ku Mahoro batikiriye…

Ku rukuta rwitwa genocidearchiverwanda.org.rw handitseho ko n’ubwo ubwicanyi ndengakamere bwabaye mu ijoro ryo kuwa 21 rishyira uwa 22 mata 1994, abanyamayaga bavuga ko guhera muri 1993 ibikorwa bya Jenoside ariho byatangiye.

i Kinazi muri Ruhango ku Mayaga aho Masabo yise ku Mahoro

Abateguye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994, bari barashyize inkambi z’impunzi z’Abarundi ahitwa Nyagahama muri Ntongwe.

Aho i Nyagahama nta Mututsi wahacaga ngo abeho. Ikindi gikorwa cyagaragazaga umugambi wo kuzamara Abatutsi, ni uko ngo  uwajyaga kubikuza amafaranga ye muri Banki kandi ayafite bayamwimaga.

Guhera muri 1993 Umututsi ntiyabikuzaga, wanashaka amakuru kuri konti yawe bakakugaragariza ayo wabikuje ayo wabikije ntuyabone.

Nyuma y’ihanuka ry’indege ya Habyarimana ngo byabaye guhuhura.

Mu gitondo cy’italiki ya 7, Mata, 1994 abantu bahungiye ku biro bya Komini Ntongwe.

Aho ku biro bya Komini, Abatutsi bihagazeho uko bashoboye bakumira ibitero byinshi byazaga bibasanga,  abategetsi baho bacura umugambi wo kubavana yo babagira inama yo kujya ku biro bya S/Prefegitura Ruhango byari byubatse nabyo i Kinazi, babamanura i Nyamakumba basanga impunzi z’Abarundi zibategereje mu itaba rihari ziri kumwe n’Interahamwe zibamarira aho.

Ku Rutabo ku mashuri, uwari Diregiteri w’Ikigo Nsabimana Jacques, akaba anahagarariye CDR mu rwego rw’Umurenge nk’uko rwa rubuga ducyesha ibi rubivuga, yari yaracukuje ibyobo byinshi kandi birebire, aba aribyo barundamo imirambo.

Uwo Jacques ninawe ngo wagiye kuzana Interahamwe z’i Bugesera ziza kubafasha.

Abandi bayoboye ibitero ni uwari Su Perefe witwa  Placide Koroni ari nawe washishikarizaga abantu kuva ku mashuri ngo bamusange kuri S/Prefegitura ko ari ho umutekano wabo urindirwa.

Hari kandi na Kagaba Karori wari Burugumestri wa Ntongwe, Ndahimana w’umucuruzi, Hodali Job w’umucuruzi n’abari ba Konseye bose.

Uretse abanya Ntongwe ubwabo bari bahungiye ku biro bya Komini, hari hanahungiye Abatutsi bavuye i Bugesera, abavuye ku Mugina, n’abavuye n’abavuye muri Muyira.

Abantu babaye benshi kandi bakomeje kugaragaza ubutwari barwana n’interahamwe, S/Prefet Koroni nibwo yize amayeri yo kubazana ku biro bya S/Prefegitura aho Abajandurume n’abapolisi ba Komini bari biteguye ninabo bari inyuma y’impunzi zAbarundi n’Interahamwe.

Abarundi bamaze abantu hirya no hino aho inkambi zabo zabaga ziri.

Inkotanyi zageze i Kinazi kuwa 26/5/1994 zitabara Abatutsi zasanze bagihumeka.

Nyuma zakomereje i  Kabgayi.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version