Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ruhango: Mudugudu Akurikiranyweho Gukubita Umwana 
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Ruhango: Mudugudu Akurikiranyweho Gukubita Umwana 

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 December 2024 8:15 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Polisi mu Murenge wa Kinazi, Akarere ka Ruhango yafunze Umukuru w’Umudugudu ari kumwe n’abaturage babiri ibakurikiyeho gukubita no gukomeretsa umwana w’imyaka 17 witwa Cyubahiro Innocent.

Tariki 29, Ugushyingo, 2024 nibwo amashusho y’abantu bakubitaga uwo mwana yahererekanyijwe ku mbuga nkoranyambaga.

Abatuye mu Mudugudu wa Mirambi, Akagari ka Burima muri uyu Murenge wa Kinazi ari naho iki kibazo cyabereye, babwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE ko batunguwe no kubona Mudugudu wa Mirambi witwa Nkezabera Victor hamwe n’ushinzwe umutekano muri uwo Mudugudu Nteziyaremye Emmanuel ndetse na Mugiraneza Benjamin bakubita umuturage.

Abari bahari bavuga ko bamukubise bamushinja ko yabibye Telefoni.

Icyakora ngo niyo aza kuba yarayibye bakayimufatana, kumukubita bitari kuba byemewe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye avuga ko aba bagabo bafashwe ku mugoroba wo kuwa Gatandatu ushize ahagana saa kumi.

Ati: “Aba uko ari batatu bakekwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa Cyubahiro Innocent.”

Avuga ko abafashwe bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi iherereye mu Murenge wa Kinazi bakaba bamaze gushyikirizwa Ubugenzacyaha.

SP Habiyaremye avuga ko bashimira abaturage batanze amakuru, abasaba gukomeza gufatanya n’Inzego z’umutekano kugira ngo umuntu ukekwaho icyaha afatwe kuko nta wemerewe kwihanira.

TAGGED:GukutaMuduguduRuhango
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mu Bushinwa Havumbuwe Ikirombe Cya Zahabu Ifite Agaciro Ka Miliyari $80
Next Article RDF Yiyemeje Gufatanya Na UPDF Mu Kurinda Umupaka
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

BRD Yahawe Umuyobozi Mushya

Musanze: Polisi Yabatunguye Bari Gukora Inzoga Zitemewe

Ibitabo Umuntu Yandika Ni Umutungo We Bwite Ashobora No Gutanga- Prof Nzeyimana Wigisha Filozofiya

Minisitiri W’Umutekano Asaba Abaturage Kuzirikana Ko Umutekano Ugira Ikiguzi

Hashyizweho Itsinda Rizakurikirana Uko Kuhira Imyaka Bizakorwa Muri Kayonza

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ababitse Ibitabo By’Amateka Y’u Rwanda Barasabwa Kubishyira Inkoranyabitabo Y’Igihugu

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Ntizemerewe Gucumbikirwa Mu Miryango 

Kagame Yibukije Abanyamuryango Ba FPR-Inkotanyi Ko Ruswa Ikiri Ikibazo

Ikawa Niyo Yinjirije u Rwanda Menshi Mu Bihingwa Rwagurishije Mu Mahanga

Rwanda:Abagore Bakina Shampiyona Y’Umupira W’Amaguru Banenga Imisifurire

You Might Also Like

Mu Rwanda

Guverineri W’Intara y’Amajyaruguru Asaba Abaturage Kwitabira Gutera Ibiti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abanyarwandakazi Bafite Ubumuga Bwo Kutabona Barataka Kubera Ihohoterwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Umukobwa Wo Mu Ruhango Bamusanze Mu Cyumba Cy’Umusore Yapfuye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Ibishanga Bya Kigali Byangizwa N’Ababisukamo Amazi Yanduye- Minisitiri Arakwiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?