Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ruhango: Umuyobozi Afunganywe N’Umugore We
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

Ruhango: Umuyobozi Afunganywe N’Umugore We

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 September 2024 11:16 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Karere ka Ruhango haravugwa inkuru y’umuyobozi ushinzwe iby’ubutaka wafashwe ari muri Siporo arafungwa ariko aza kwisanga ari kumwe n’umugore we.

Bivugwa ko bakurikiranyweho kwishora mu by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro budakurikije amategeko.

Bagenzi bacuba UMUSEKE batangaza ko uwo mugabo yafashwe taliki 28, Nzeri, 2024 ubwo yari ari muri siporo.

Yari asanzwe ari umuyobozi  w’Ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi muri Ruhango.

Hari umuturage wabwiye itangazamakuru hataramenyekana iimpamvu nyayo yatumye bafungwa gusa harahwihwiswa gushora akaboko mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe.

Uwatanze amakuru kuri iyo ngingo ni umugore bari bararagije ibyo birombe ariko ntibumvikana ku ngingo zifite aho zihuriye n’amafaranga aza kubibwira ubugenzacyaha, RIB.

Ikiramenyekana kugeza ubu ni impamvu yatumye uwo mugabo afunganwa n’umugore we.

Iby’uko uriya muyobozi afunganywe n’umugore we byanemejwena Meya w’Akarere ka Ruhango witwa Valens Habarurema.

Yagize ati ” Uko ni ukuri hari umukozi w’Akarere ufunze, akaba asanzwe ari Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi n’Umutungo Kamere ku rwego rw’Akarere.”

Yavuze ko afungiye kuri RIB Station ya Ruhango.

Habarurema ati: ” Arakekwaho ruswa mu itangwa rya serivisi y’ubucukuzi bwa kariyeri. Afunganywe n’umugore we. Ibindi birimo gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe”.

Mu minsi mike ishize ikibazo cy’ibirombe bivugwa kuri bamwe mu bayobozi b’Akarere cyahagurukije Komisiyo ishinzwe ubukungu mu nama Njyanama y’Akarere.

Bivugwa ko iyi Komisiyo yacukumbuye isanga hari ababifitemo uruhare ikora na raporo ibigaragaza.

Muri iki gihe hari bamwe mu bakozi mu Karere ka Ruhango bibaza aho iyo raporo yarengeye kuko itigeze itangazwa ahubwo ko yagizwe ibanga.

TAGGED:AmabuyeIbirombeRuhangoUmuyobozi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibifaro Bya Israel Bibarirwa Mu Magana Byiteguye Kwinjira Muri Lebanon
Next Article Perezida Kagame Ari Muri Latvia
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingwe: Inyamaswa Ibayeho Icunganwa N’Intare

Guinée: Bidasubirwaho Mamadi Doumbouya Yatsinze Amatora

Asanga Hakwiye Kujyaho Itorero ‘Ryihariye’ Ry’Abagabo

Menya Ahaza Kurasirwa Ibishashi Birangiza 2025

Muhanga: Umunyamategeko Yakatiwe Gufungwa Imyaka 15

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Jean-Pierre Bemba Arasabwa Kwegura

Ndayishimiye Ati: “ Twe Turaterwa Ntidutera!”

Polisi Yafashe Abibaga Abatuye Ikirwa Cya Nkombo

Kirehe: Abimuwe Kubera Urugomero Rwa Rusumo Bagiye Gutaha Inzu Nshya

Bunyoni Ararembye

You Might Also Like

Mu Rwanda

Rutaremara Agaya Ababyeyi Bahariye Abayaya Uburere Bw’Abana

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abanyeshuri Barasubira Ku Ishuri Guhera Kuri Uyu Wa Gatandatu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Kamonyi: Abagabo Bahaye Umwana Inzoga Bose Irabica

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Kagame Yishimira Ko Inzego Z’Umutekano Z’u Rwanda Zihagaze Bwuma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?