Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kabagari mu Karere ka Ruhango buremeza urupfu rw’umubyeyi w’imyaka 51 y’amavuko witwa Renatha Ntashamaje wari warasigaye wenyine kuko abe bose bishwe muri Jenoside. Ikibabaje cyane ni uko yapfuye yishwe.
Umurambo we wasanzwe munsi y’urugo rwe bigakekwa ko yishwe n’abagizi ba nabi bakamuta mu rutoki ruri hafi y’iwe.
Yari atuye mu Mudugudu wa Kanyinya, Akagari ka Rwoga, Umurenge wa Kabagari, mu Karere ka Ruhango.
Ku bw’amahirwe Ntashamaje yari yarabyaye ariko umukobwe we ubu yarashatse aba mu Mujyi wa Kigali nk’uko bagenzi bacu ba UMUSEKE babyemeza.
Ababonye umurambo we bwa mbere basanze urambitse mu rutoki muri metero nka 200 uvuye iwe kandi hari saa tanu z’amanywa.
Bavuga ko bishoboka cyane ko yishwe anizwe ndetse akaba ashobora no kuba yakubiswe ikintu mu mutwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Kabagari Benimpuhwe Marie Goreth avuga ko iyo nkuru y’urupfu rwa Ntashamaje bayamenye bahamagara Inzego z’Ubugenzacyaha na Polisi.
Gusa avuga ko icyamwishe kitaramenyekana kuko kiri mu iperereza.
Ati “Icyamwishe ntabwo turakimenya, ababishinzwe batangiye gukora iperereza.”
Ntashamaje Renatha yakoraga mu Kigo cy’ishuri ryisumbuye mu Murenge wa Kabagari kandi inzu yabagamo basanze ikinze.
Umurambo we wajyanywe mu Bitaro bya Gitwe kugira ngo ukorerwe isuzuma.
Amakuru yandi Taarifa ifite avuga ko mbere y’uko abagizi ba nabi bica uwo mugore babanje kumusambanya baramutwara utwo yari afite.