Rulindo: Ba Gitifu Bane Bakuriwe Mu Nshingano Icyarimwe

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ibiri n’’Utugari babiri bo mu Karere ka Rulindo bakuwe mu nshingano zabo.

Bivugwa ko bazira kutuzuza inshingano zabo neza no gukoresha ububasha bafite mu nyungu zabo bwite.

Abasezerewe ni Nzeyimana Jean Vedaste wayoboraga Umurenge wa Cyinzuzi na Ndagijimana Frodouald nawe wayoboraga Uwa Mbogo, abandi babiri bayoboraga Utugari, barimo Biringiramahoro Efasto w’Akagari ka Taba mu murenge wa Rusiga na Nsengiyumva Samuel wayoboraga akagari ka Muvumo muri Shyorongi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Mukanyirigira Judith avuga ko bazize amakosa arimi no kwifashisha ububasha bafite mu nyungu zabo bwite.

- Advertisement -

Ati: “Nibyo abo bakozi birukanywe kubera amakosa yagiye agaragara mu kazi ajyanye n’ibyo bakoze mu kudakora akazi kabo neza no kwifashisha ububasha bafite mu nyungu zabo bwite, ariko bamwe hari amakosa bagiye basangiye bigatera ingaruka ku nyungu rusange”.

Agira abakozi inama yo kunoza akazi kabo bagakora inshingano zabo mu buryo bwateguwe bubahiriza amabwiriza n’amategeko.

Yagize ati”Ubutumwa duha abakozi ni ukubakangurira ko bagomba gukora akazi kabo neza cyane ko buri mukozi aba afite inshingano n’uburyo bwo kuzikora no kubahiriza amabwiriza n’amategeko tugenderaho, ku baturage bo ntabwo bagomba kugira impungenge kuko gutanga serivisi ntabwo byahagaze hari abakozi bandi barimo bakora izo nshingano.”

Hagati aho hari abandi babaye bashyizweho bakaba basanzwe bafite ubumenyi mu kazi aba bayobozi bakoraga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version