Abagore n’abagabo bo mu Midugudu ya Ntaba n’uwa Kabuga mu Kagari ka Mvuzo mu Murenge wa Murambi muri Rulindo bafashwe ku wa Gatanu Tariki 21, Gashyantare, 2025 bafite kanyanga iri mu majerekeni menshi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru SP Jean Bosco Mwiseneza yavuze ko abo bantu bafatanywe ibindi bikoresho bakoreshaga bateke kiriya kiyobyabwenge.
Ati: “Mu byo bafatanywe harimo ibikoresho bifashishwa mu guteka kanyanga, kuyitunda n’ibyo batwaramo imisemburo bayikoramo. Ibyo ni ingunguru imwe, amajerekani 84 harimo ayo bari bashyizemo umusemburo witwa Melase ukorwamo kanyanga ndetse na Litiro 17 za kanyanga nyirizina”.
Amakuru yatanze n’abaturage niyo yatumye Polisi imenya jby’ayo makuru ifata abakekwaho kubikora.
Abafashwe bajyanywe kuri Polisi Station ya Murambi bakaba barimo gukorwaho iperereza.
SP Mwiseneza yibukije abaturage kwirinda kwishora mu bikorwa bigayitse, byo gukora no gucuruza ibiyobyabwenge, kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko, kandi bigira ingaruka ku buzima bwabo.