Rulindo: Bakurikiranyweho Kwiba Intsinga Mu Kigo Cy’Amashuri

Abantu umunani bo mu Karere ka Rulindo baherutse gutabwa muri yombi na Polisi bakurikiranyweho kwiba intsinga zireshya na metero 60 mu rwunge rw’amashuri rwa Ngarama mu Murenge wa Base mu Karere ka Rulindo.

Si muru Base gusa bavugwaho gukorera biriya bikorwa ahubwo no mu Murenge wa Mbogo n’aho ngo barahayogoje.

Bafashwe ku italiki ya 01, Nyakanga, 2022 bafatirwa ahantu hatandukanye nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda .

Babiri bafatiwe mu Murenge wa Base, mu Kagali ka Rwamahwa, Umudugudu wa Base,  bafite insinga z’amashanyarazi zifite metero zirenga 60 bivugwa ko   bari bibye mu rwunge rw’amashuri rwa Ngarama.

- Kwmamaza -

Hari na moto ifite pulake tutari butangaze yafashwe kandi inzego z’umutekano zivuga ko ari yo yakoreshwaga muri buriya bujura.

Abandi bantu batandatu bafatiwe  mu Murenge wa Mbogo, mu Kagali ka Mushali no mu Kagali ka Rwambogo.

Bari bamaze gutaburura itiyo y’amazi ifite metero 200, hanafatwa imodoka  bivugwa  bakoreshaga  mu gutwara ibyo bibye.

Superintendent of Police( SP) Alex Ndayisenga ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru avuga ko kugira bariya bantu bose bafatwe byaturutse ku makuru umwe mu baturage wabonye hari umuntu uri gucukura itiyo abimenyesha Polisi itangira akazi ubwo!

Na mbere y’aho ngo hari hamaze iminsi humvikana abaturage bo mu mirenge ya Base na Mbogo bataka ko  bahangayikishijwe n’abantu biba intsinga z’amashanyarazi bakanataburura impombo z’amazi bigatuma abura.

SP Ndayisenga avuga ko umuturage wbahaye amakuru asanzwe atuye  mu Mudugudu wa Rwambogo

Ati: “Abantu bane bahawe akazi n’umugabo witwa Semana Gérard ko kumucukurira amatiyo y’amazi akabahemba Frw12,000  bamaze gukora akazi, nawe amatiyo yibwe akayapakira imodoka akayazanira umucuruzi ufite iduka ricuruza ibikoresho by’ubwubatsi mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kacyiru ahazwi nko ku Kinamba witwa Mukurira Valens.”

Hari n’abandi bantu babiri bacyekwaho kwiba intsinga z’amashanyarazi bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abanyerondo.

Ngo abanyerondo bari bari mu kazi kabo gasanzwe ko gucunga umutekano babona moto itwawe n’ uwitwa Maniragena Daniel iparitse ahantu mu masaha y’ijoro.

Abo banyerondo bagize amakenga bahamagara Polisi ihageze iraba ibyo apakiye isanga ari intsinga z’amashanyarazi.

Abapolisi babajije uwari uzipakiye aho azikuye abasubiza ko ari ku rwunge rw’amashuri rwa Ngarama.

Uwafashwe yavuze ko n’ubwo atuye mu Mujyi wa Kigali ariko akomoka mu Murenge wa Base bityo kuhiba byimworoheraga kuko ahazi neza.

Yeruriye abapolisi ababwira ko atari  ubwa mbere  kuko yibye intsinga ahantu hagera ku 10 akazipakira moto  yakodeshaga  Twizeyimana Emmanuel.

Intsinga yibaga i Rulindo ngo yazigurishaga mu Mujyi wa Kigali I Nyanza mu Karere ka Kicukiro akazigurirwa n’umucuruzi w’ ibikoresho byifashishwa mu bikorwa by’amazi atavuze amazina.

Polisi y’u Rwanda yihanangirije abakora ibikorwa nka biriya kuko bihanirwa n’amategeko kandi bikagira ingaruka ku iterambere rusange ry’abaturage.

Abafashwe bose bashyikirijwe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) , ngo hakurikizwe amategeko.

Amategeko abivuga ho iki?

Ingingo ya 182 yo mu Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko “Umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version