Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: RURA Yazamuye Ayo Umugenzi Yishyura Motari, Ese Byo Bizakurikizwa?
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

RURA Yazamuye Ayo Umugenzi Yishyura Motari, Ese Byo Bizakurikizwa?

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 August 2022 9:16 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu gihe no gukoresha mubazi ari ikibazo ku bamotari benshi kubera ko ngo zibahombya, ubu bategetswe n’Urwego rw’igihugu rushinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro ko guhera Taliki 22, Kanama, 2022 bagomba kwishyuza abagenzi bakurikije igiciro yagennye.

RURA yatangaje ko guhera ku wa Mbere w’Icyumweru gitaha( Taliki 22, Kanama, 2022), umugenzi azajya yishyura umumotari  Frw 117 kuri kilometero imwe bivuye ku FrW 107 yishyuraga muri iki gihe.

Aha ngo ni ku rugendo ruri hagati y’ibilometero bibiri n’ibilometero 40.

Ibi bivuze ko urugendo rutarenze ibilometero 2 ari Frw 400.

RURA yatangaje ko ibiciro bishya byashyizweho hashingiwe ku izamuka ry’ibikomoka kuri Peteroli (Lisansi) rikomeje kwiyongera.

Hagati aho, umumotari witwa Mvukiyehe yabwiye Taarifa ko kuba RURA ishyiraho ibiciro bya Moto ari byiza ariko ngo biragoye ko bikurikizwa kubera ko ubusanzwe abantu bamenyereye kumvikana na motari.

Ati: “ Kumvikana n’umugenzi ni ibintu tumenyereye kuko ubundi hari abagenzi baba bafite amafaranga adahagije bikaba ngombwa ko yumvikana n’umumotari kugira ngo byibura amwigeze imbere ku mafaranga bumvikanye.”

Itangazo rya RURA

Umugenzi witwa Bugingo avuga ko ingamba za RURA ari nziza ariko nawe ngo ubwumvikane hagati y’umumotari n’umugenzi buzahora ari bwo bushyirwa imbere.

Ibya mubazi biracyarimo ibibazo…

Ubwo mubazi yatangazwaga ko ari yo abamotari bagiye kujya bakoresha, hari abibajije niba izaba igikoresho kizakoreshwa mu buryo burambye.

Abakoresha moto mu Mujyi wa Kigali bibajije iki kibazo  nyuma y’uko abo mu kigo gicuruza ikoranabuhanga ryo kwishyura moto ukoresheje mubazi kitwa Yego Innovision Ltd batangarije Taarifa ko guhera Taliki 07, Mutarama, 2022 moto zose ziri butangire gukoresha ziriya mubazi.

Ubwo umunyamakuru wa Taarifa yavaga Kacyiru agiye Kabeza yaganiriye n’umumotari wari umutwaye undi(umumotari) amubaza niba abona noneho mubazi abagenzi bishyuriraho zigiye gukora nk’uko biri kuvugwa, undi( umunyamakuru) amubaza impamvu y’icyo kibazo.

Motari yasubije ko mu myaka irindwi amaze atwara moto, hari inshuro nyinshi ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, ubwa RURA n’ubwa Polisi ndetse n’ubw’abamotari ku rwego rw’igihugu, bwabahurije kuri Stade ya Kigali iri i Nyamirambo bukababwira ko bagomba gushyiraho iriya mubazi ariko ntibyarambye.

Umunyamakuru yabajije Motari niba hari inyungu abona gukoresha iriya mubazi bizamugirira, avuga ko ‘ishobora kuba ihari’ ariko ko itigeze igaragara mu bayikoresheje mbere .

Impamvu ngo ni uko bitigeze bikorwa mu buryo burambye.

Ku rundi ruhande ariko, avuga ko iriya gahunda iramutse ikoreshejwe mu gihe kirambye, abantu bakayimenyera, ishobora kugira icyo ifasha nk’uko n’ikoranabuhanga ryitwa Tap&Go ryamenyerewe muri bisi.

Ubusanzwe kwishyura umumotari byakorwaga bishingiye ku bwumvikane hagati ye n’umugenzi.

Ubu bwumvikane ariko hari ubwo bwangaga, ugasanga baritana ba mwana, umwe ngo ayo umpaye siyo twavuganye, undi ati: ‘Nyamara niyo nakubwiye byibuke neza!’.

Ibi rero hari ubwo byatezaga rwaserera.

Guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 07, Mutarama, 2022 moto zose zikorera muri Kigali( n’ahandi bizahagera) zitangiye  kwambikwa mubazi zifite ikoranabuhanga ripima urugendo moto itwaye umugenzi ikoze hanyuma zikagena ayo agomba kwishyura.

Ni ikoranabuhanga ryazanywe n’Ikigo kitwa Yego Innovation Ltd cyatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2016.

Iri koranabuhanga rikora hifashishijwe icyuma gipima urugendo moto  itwaye umugenzi ikoze hanyuma kikagena ayo agomba kwishyura.

Iki cyuma bakita “smart meter”.

Kigomba kuba kiri gukorana na murandasi kugira ngo igifashe mu kazi kacyo ko gupima intera hifashishijwe ikoranabuhanga rya GPS  rifasha mu kumenya intera igenzwe n’igihe urwo rugendo rumaze.

Muri iki gihe( muri Kanama, 2022), abatega mu Mujyi wa Kigali bazi neza ko iriya mubazi ikoreshwa n’abamotari mbarwa.

Hari n’abize ubwenge bwo gushuka Polisi ko bari gukoresha mubazi, bakayatsa bagashyiramo imibare runaka kugira ngo ikore, ariko barenga aho abapolisi bari bakayivanaho, ubundi bakishyurwa bishingiye ku byo bumvikanye.

TAGGED:AbamotariIbiciroKigaliMotoMubaziPolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kwitira Abana B’Ingagi Mu Kinigi Biragarutse
Next Article Umunyarwanda Yahawe Inshingano Mu Bapolisi Ba UN Muri Sudani Y’Epfo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

RDF/Military Police Mu Myitozo Ikarishye

DRC: Abanyamerika Barashaka Kubaka Uruganda Rw’Amashanyarazi Mu Kivu

Elwelu Mu Bajenerali Barindwi Museveni Yahaye Ikiruhuko Cy’Izabukuru

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

U Rwanda Rugiye Gushyira Ikawa Muri Cyamunara Mpuzamahanga 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

U Rwanda Rwatangiye Amarushamwa Nyafurika Ya Basketball Rutsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Gasabo: Umugore Yafatanywe Amakarito Ya Liquors Zitujuje Ubuziranenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?