Vuba aha, umukobwa wa Paul Rusesabagina witwa Carine Kanimba aherutse kuvugira kuri Televiziyo ko iby’uko Se ari we wateguye ibitero byagabwe mu Rwanda mu mwaka wa 2018, ari ikinyoma ahubwo ko ari Guverinoma y’u Rwanda yabikoze ikabimwitirira.
Byamaze kumenyekana ko umugambi wo kubyitirira u Rwanda wacuzwe ku bufatanye bwa Rusesabagina n’abandi bacurabwenge be bo muri National Liberation Front (FLN).
Kuba byaracuzwe si inkuru mpimbano kuko ibihamya byafatiwe mu Bubiligi bizanwa n’abashinjacyaha bari bagiyeyo gukora iperereza hagati y’umwaka wa 2018 n’uwa 2019 bibyemeza.
Ni igikorwa bakoreye mu rugo rwa Paul Rusesabagina ruri i Brussels mu Bubiligi, bararusaka baza kubona ayo makuru muri mudasobwa ze no muri telephone ze.
Ariya makuru yerekana ko umugambi wo kwitirira Leta y’u Rwanda ibitero byo muri Nyungwe wacuzwe n’abo muri FLN.
Amakuru KT Press yabonye agaragaza ko Rusesabagina yakoreshaga Whatsapp ngo aganire n’abarwanyi be bakoreraga muri Nyungwe, ndetse akabatera akanyabugabo ngo bakomereze aho.
Bumwe muri bwo bugaragaza Paul Rusesabagina aganira na Innocent Twagiramungu, wari umujyanama we mu by’amategeko.
Mu kiganiro cyabo, aba bagabo bombi baganiraga uko ubutumwa buvuga ku gitero cyabereye Kitabi ‘bwagombaga gutambutswa’.
Umwe abwira undi ati: “ Amakuru angeraho avuga ko muri Kitabi haguye abantu benshi, abandi barakomereka. Bisi eshatu zararashwe kandi birashoboka cyane ko hari abantu benshi bahaguyemo. Abantu bakutse umutima, ibintu byacitse!”
“Ubu turibaza uko turi busobanure biriya bintu cyane cyane ku maradiyo. Ku bwanjye ndumva twaza kubikora mu buryo bubiri:’Kwicecekera tukareka abahinzi[ bavugaga abarwanyi babo]bagakomeza akazi. Ariko nibiba ngombwa ko tugira icyo tuvuga, ibyiza ni ukwibanda ku basirikare cyangwa polisi ariko tukirinda kuvuga ku byabaye ku basivili.”
Ubundi buryo mbona twakoresha ni uko twaza kuvuga ko bariya basivili bishwe n’abakozi b’urwego rw’ubutasi bwa gisirikare bw’u Rwanda, DMI [Directorate of Military Intelligence] kandi tukabicisha mu itangazo rigenewe abanyamakuru.
Mu kiganiro hagati ya Rusesabagina n’umujyanama we Innocent Twagiramungu baje kwemeranya ku gitekerezo cya kabiri.
Madamu Mukashema yabihawemo karibu…
Kiriya kiganiro kandi baje kwemeranya ko na Espérance Mukashema yagira icyo abivugaho nk’umwe mu bakozi ba radio ‘Ubumwe,’ ikorera kuri murandasi iterwa inkunga na Paul Rusesabagina.
Muri chats zabo hari aho Rusesabagina yasabye Twagiramungu nomero ya Mukashema undi arayimuha
Espérance Mukashema yamaze kwinjizwa mu kiganiro, abwirwa uko igitekerezo giteye, arabyemera ndetse avuga ko ari ‘igitekerezo cy’inyamibwa.’
Yababwiye ko kugira ngo gikore neza kurushaho, byaba byiza bashatse undi muntu utari Twagiramungu cyangwa Rusesabagina ubishyiramo imbaraga.
Mukashema yababwiye ko abishoboye, ko yabikora neza.
Uyu mugore [Mukashema] wapfuye muri Nyakanga aguye mu Buholandi, yahaye bariya bagabo igitekerezo ngenderwaho cyo gukoresha itangazamakuru nka BBC( Ishami ry’Ikinyarwanda) n’Ijwi ry’Amerika mu ‘gukwirakwiza kiriya gitekerezo.’
Uko ni uko umugambi wo kuvuga ko Leta y’u Rwanda ari yo yishe abaturage bayo muri Kitabi wacuzwe na Rusesabagina n’abacurabwenge be.
Bisa n’aho muri Werurwe, ubwo Rusesabagina yabwiraga Urukiko ko yivanye mu rubanza ndetse ko atazagaruka imbere yarwo, yatinyaga ko ibihamya bizashyirwa imbere ye bizamukoza isoni.
Ni ibihamya bifatika, bidashingiye ku marangamutima cyangwa ‘munyangire’ iyo ari yo yose.
Kuba yararwivanyemo ariko ntibyabujije ko rukomeza ndetse rukomezanya n’abandi bahoze ari abambari be barimo na Callixte Nsabimana wiyise Major Sankara na Herman Nsengimana wamusimbuye ku buvugizi wa FLN nyuma yo gufatwa kwe.
Ubuhamya batangiye imbere y’urukiko nabwo ubwabwo burivugira.
Isi itegerezanyije amatsiko umwanzuro w’Urukiko rukuru rwaburanishije urubanza rwa Paul Rusesabagina n’abandi bantu 20 bareganwa.
Biteganyijwe ko ruriya rubanza ruzasomwa tariki 20, Nzeri, 2021.