Rusizi: Abagore Bari Bagiye Kurangura Bishwe N’Impanuka

Saa kumi n’ebyiri n’igice mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu taliki 7, Gashyantare, 2024 abagore babiri bari bagiye kurangura imboga ahitwa Gishoma bavuye i Nyakarenzo( hombi ni muri Rusizi) bakoze impunuka bo na Shoferi bahasiga ubuzima.

Byabereye mu Mudugudu wa Bisenyi, Akagari ka Kabuye, Umurenge wa Nyakarenzo, Akarere ka Rusizi.

Imvaho Nshya yanditse ko uwo mushoferi yitwaga Mbonimpa Jean Damascène, abagore yari atwaye bakaba ari  Mukankurunziza Agnès w’imyaka 36 na Nsekanabo Verdianna w’imyaka 52.

Yari abatwaye mu modoka yo bwoko bwa KIA, iyi modoka ikaba ifite ikoranabuhanga rituma ikoresha amashanyarazi na essence.

- Advertisement -

Umwe mu bayitunze avuga ko iyo igenda ahantu hamanuka cyangwa hatambika, bateri( battery) y’amashanyarazi aba ari yo iri gukora ariko yagera ahazamuka igahindura igakoresha essence.

Ikoresha essence iyo iri kugenda ahantu hayisaba imbaraga nyinshi.

Birashoboka ko yabuze feri iri gukoresha amashanyarazi.

Abagore yari itwaye bari bagiye kurangura mu isoko rya Gishoma mu Murenge wa Rwimbogo n’aho ni muri Rusizi.

Amakuru bagenzi bacu ba Imvahoo bafite avuga ko iriya mpanuka yaba yatewe n’uko iyo modoka yabuze feri.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakarenzo witwa Ntawizera Jean Pierre yababwiye ko  uwo mushoferi asanzwe ari umuturage wo mu Murenge wa Kamembe kandi ngo yari asanzwe atwara imizigo.

Ati: “Yari abajyanye kuzirangura mu isoko rya Gishoma kuko uyu munsi riba ryaremye, bamara kuzirangura akazibapakirira akazibazanira aho bazicururiza mu Murenge wa Mururu. Muri icyo gihe bagenda imodoka nta muzigo wundi wari urimo.”

Yatanze amakuru y’uko imodoka yageze nko muri meteri 100  ngo ugere muri santere y’ubucuruzi ya Mashya mu Murenge  wa Nyakarenzo ibura feri, umushoferi agerageza gukora ibishoboka byose ngo ayihagarike biranga, ayikubita ku giti.

Abari bari muri iyo modoka bose uko ari batatu bari bicaye imbere bahise bapfa.

Nyuma nibwo Polisi n’ubuyobozi bw’ibanze bahise batabara bajyana imirambo yabo mu bitaro bya Gihundwe.

Gitifu wa Nyakarenzo avuga ko bishoboka ko umushoferi yatwaye iyo modoka atabanje kuyisuzuma cyangwa kuyisuzumisha neza.

Ifoto@Imvaho Nshya

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version