Masaï Arateganya Kubaka Muri Afurika Izindi Nyubako Zitwa Zaria Courts

Rwiyemezamirimo Masaï Ujiri yabwiye The Bloomberg ko ateganya kuzabaka hirya no hino muri Afurika ahantu h’imikino, imyidagaduro no kuruhuka yise Zaria Courts.

Hari mu kiganiro yahaye iki kinyamakuru cy’umuherwe Micheal Bloomberg cyagarukaga ku kamaro k’ibibuga by’imikino mu gutuma abantu baruhuka ariko hakaninjiriza ibihugu amafaranga.

Ujiri avuga ko abayobozi benshi muri Afurika bishimira kubaka stades nini ariko ngo biragoye ko zibona abantu bazikoreramo ibirori cyangwa imikino zikuzura keretse zakiriye ibyamamare bikomeye nka Drake, Tayler Swift n’abandi.

Kuri we, ibyiza ni ukubaka za Arenas kuko zikinirwamo imikino itandukanye, zikaba nto ugereranyije na za stades bityo kuzuzuza abafana bikoroha.

- Kwmamaza -

Ashima ko BK Arena yo mu Rwanda yerekanye ko ibi bishoboka ariko akavuga ko ateganya no kuzubaka izindi nyubako za Zaria Courts ahandi muri Afurika.

Mu mwaka wa 2023 nibwo imirimo yo kubaka Zaria Courts mu Mujyi wa Kigali yatangijwe na Ujiri ubwe ari kumwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Ni inyubako ngari izaba irimo aho gukinira, aho kwidagadurira, aho guhahira, kwivuriza n’ibindi bikenerwa n’abantu benshi bahuriye ahantu hamwe.

Umunyamakuru wa Bloomberg Jennifer Zabasajja yamubajije ati: “ Urateganya kuzuba Zaria Courts ahandi hatari mu Rwanda?”

Undi ati: “ Nzabikora 100%. Iyo mu Rwanda ni intangiriro, ni urugero rw’izindi duteganya.”

Uhagarariye ibikorwa byo kubaka Zaria Courts Umunya Nigeria witwa Kunlé Adeyemi avuga ko we na Ujiri bicaye barebera hamwe uko bakubaka iyi nyubako izaba ihurije hamwe ibice byose byavuzwe haruguru.

Babanje kureba ibikenewe mu Mujyi wa Kigali, harebwa n’ubuso bw’aho ibi bizubakwa ndetse n’ibiteganywa n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali.

Kunlé Adeyemi avuga ko birinze gusenya inyubako yari yubatse aho bari kubaka Zaria Courts kubera ko basanze ifite inkingi zikomeye kandi na mbere hose yari yarubatswe ngo izabe Hoteli.

Iyi yitwaga Hoteli Amahoro, ituranye na Stade Amahoro.

Avuga ko muri iyo nzu hazashyirwa ahantu abantu bazajya babanza kwicara bakaganira, bagasangira, ibyo byose bakabikora mbere cyangwa nyuma yo kwitabira siporo zizaba ziri mu kindi gice cya Zaria Courts.

Yatangaje ko hari umwenda bafashe muri imwe muri Banki zo mu Rwanda kugira ngo haboneke ingengo y’imari ifatika yo kubaka neza iriya nyubako.

Kuri we, iki ni igikorwa kiza kuko kizanamo n’imikoranire na Banki, bikagira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda.

Ujiri avuga ko iyo arebye imbere h’Afurika mu myaka itanu cyangwa irengaho, abona  izaba ari umugabane ufite abaturage bamamaye mu mikino kubera ko isanganywe abayifitemo impano.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version