Rusizi: Abantu bivugwa ko ‘bambaye gisirikare’ bateye urugo bica umuntu

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 27, Ukuboza, 2020abantu batatu barimo babiri bambaye imyenda abaduhaye amakuru bavuga ko ari iya gisirikare bateye urugo rwa Bavugamenshi n’umugore we Mukandayisenga bababwira ko babaha imbunda babitse mu rugo, abandi bababwira ko ntayo. Nyuma babambuye Frw 400 000 umugore agize ko arakoma baramurasa arapfa.

Bavugamenshi Fidel na Olive Mukandayisenga batuye mu mudugudu wa Mpongora, Akagari ka Gatsiro, Umurenge wa Gihundwe muri Rusizi.

Taarifa yamenye ko umwe muri bariya bantu batatu yari yambaye imyenda ya gisiviri.

Ubwo bageraga mu rugo rwa Mukandayisenga Olive w’imyaka 38 na Fidel Bavugamenshi w’imyaka 33 batangiye kubwira Bavugamenshi ngo nabahe imbunda afite mu nzu.

- Advertisement -

Undi yabahakaniye ababwira ko ntayo afite, hanyuma bamwiba Frw 400 000.

Aya mafaranga yari ayo bari bamaze igihe gito bakuye mu nka bagurishije.

Basohotse bageze hanze umugore we agenda abakurikiye atabaza umwe muri bo aramurasa.

Umugabo we bari basize bamuzirikiye mu nzu.

Telefoni y’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe Bwana Jean de Dieu Niyibizi ntiyari iri ku murongo ubwo twandikaga iyi nkuru kugira ngo tugire icyo tuyimubazaho.

Umurambo wa Mukandayisenga waraye ku bitaro bya Gihundwe.

Turacyagerageza kuvugana n’ubuyobozi mu nzego z’umutekano kugira ngo bugire icyo buvuga kuri ibi bivugwa i Gihundwe ariko ntibaradusubiza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burengerazuba Chief Inspector of Police ( CIP) Bonaventure Twizere Karekezi nyuma yo kumva ikibazo twamubajije yatubwiye ati: “ Munyihanganire gato ndaje…”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Ephrem Kayumba yabwiye Taarifa ko iby’uko abateye bari bambaye imyenda ya gisirikare atabyemeza cyangwa ngo abihakane ‘kuko ntawababonye’.

Kayumba ati: “… Ayo  makuru twayumvise ariko uko wayumvise gutandukanye n’uko twayumvise. Iby’uko bari bambaye ibya gisirikare ntago ari byo kuko ntawababonye…”

Taarifa yamubajije icyo ashingiraho avuga ko iby’uko bari bambaye gisirikare atari byo kandi nawe yemeza ko ntawababonye, arigarura avuga ko ntawabihakana cyangwa ngo abyemeze.

Meya wa Rusizi avuga ko abatuye imirenge yose ikora ku mipaka( hari imirenge ya Rusizi ikora ku Burundi no kuri DRC)ifite umutekano usesuye.

Yahumurije abaturage ko ntawarusha ingabo na Polisi ingufu zo kubarinda ariko abibutsa ubufatanye kugira ngo habeho gukumira abagizi ba nabi no gukurikirana abakoze ibya mfura mbi.

Kuri we abaraye bakoze buriya bwicanyi ni abajura.

Byaraye bibereye mu Kagari ka Gatsiro, Umurenge wa Gihundwe, muri Rusizi
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version