Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rusizi: Babasezeranyije Imirima, Bagiye Kubaza Ibyayo Babaha Amasabune!
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Rusizi: Babasezeranyije Imirima, Bagiye Kubaza Ibyayo Babaha Amasabune!

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 September 2022 3:01 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
?
SHARE

Abo ni abasigajwe inyuma n’amateka bo Karere ka Rusizi mu Murenge wa Gihundwe mu Kagari ka Gatsiro, Umudugudu wa Tuwonane. Bavuga ko ubuyobozi bwari bwarabemereye amasambu yo guhinga kugira ngo nibeza imyaka bazihaze mu biribwa, bigabanye inzara bamaranye igihe.

Bababazwa n’uko bagiye ku Biro by’Akagari kubaza iby’iyo mirima aho kuyibaha ngo bayihinge kuko n’igihembwe cya B cyo guhinga kigiye kurangira, abandi babaha amasabune ngo batahe bajye kwiyuhagira.

UMUSEKE wanditse ko abo basigajwe inyuma n’amateka ari abo mu miryango 17.

Bavuga ko bagiye ku Biro by’Akagari kugira ngo berekwe iyo mirima babwiwe, bahageze bahabwa isabune.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Uwitwa Simparikubwabo Augustin ati: “Gitifu w’Umurenge yari yatwemereye imirima yo guhinga.  Twagiye ku Kagari ntacyo badutangarije twari twiteguye ko baduha amasuka, tugahinga abana bakabona ibyo kurya. Twaheze mu gihirahiro.”

Umugore witwa Béatrice Mukandayisenga yunzemo ati: “ Badusezeranyije imirima, tugiye ku Kagari ntibayitwereka baduha isabune turataha.”

Bavuga ko batakaje icyizere cyo kuzahabwa iriya mirima.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bushinzwe imibereho myiza y’abaturage, buvuga ko imirima bariya baturage bemerewe, bazayihabwa mu mwaka utaha wa 2023 kugira ngo bazahinge mu gihembwe cy’umwka utaha cya B.

Buvuga ko icyo gihe ari amasezerano y’abayikodesheje azarangira, iyo imirima izegurirwa abatishoboye bayihinge na bo biteze imbere.

- Advertisement -

Ni ibyemezwa na Anne Marie Dukuzumuremyi, akaba ashinzwe imibereho myiza y’abaturagemu Karere ka Rusizi.

Ati: “Icyifuzo batugejejeho ni uko bacyeneye imirima yo guhinga. Muri aka kagari dufite ibisigara bya Leta byinshi byakodeshwaga n’abaturage, muri rusange amasezerano yabo azarangira mu kwa kabiri, tuzafata icyemezo nk’ubuyobozi bw’Akarere bajye gukodesha n’ahandi, iyi mirima tuzayegurira aba na bo bayihinge biteze imbere.”

Akarere ka Rusizi ni kamwe muri turindwi (7) tugize Intara y’Iburengerazuba.

Abasigajwe Inyuma N’Amateka B’i Gasabo Bataka Ko Babuze Ibumba

TAGGED:AbasigajweAmatekaImirimaInyumaRusizi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Saudi Arabia: Ihuriro Rikomeye Ry’Ibiyobyabwenge Mu Burasirazuba Bwo Hagati
Next Article Amerika Irashaka Guhana Ibihugu By’Afurika Biri Inyuma Y’u Burusiya
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?