Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rusizi: Inkuba Yakubise Abantu Batatu Barimo Umunyeshuri
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ibiza KamereMu Rwanda

Rusizi: Inkuba Yakubise Abantu Batatu Barimo Umunyeshuri

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 March 2025 11:37 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Mudugudu wa Rusayo, Akagari ka Nyange, mu Murenge wa Bugarama muri Rusizi haraye habereye ikiza cy’inkuba yakubise abantu batatu barimo n’umunyeshuri wo mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza.

Bigirimana Placide yahise apfa, mugenzi we bari bari kumwe hamwe n’uwo munyeshuri bararokoka.

Byabereye mu Murenge wa Bugarama muri Rusizi.

Bigirimana yari yagiye guca ubwatsi bw’inka mu gishanga ari kumwe n’uwo mugenzi we.

Umukobwa w’umunyeshuri we yitwa Jeanne Uwamahoro akaba asanzwe yiga mu  kigo cya GS Saint Paul Muko akaba yari uri iwabo, avugira kuri telefoni aretse amazi.

Umuturanyi w’aho byabereye witwa Bucumi Jean Pierre yabwiye Imvaho Nshya ko iriya nkuba yakubise bariya bantu imvura nyinshi iri kugwa.

Bigirimana Placide yari yagiye kwahira ubwatsi bw’inka yahawe muri Girinka, amaze kubwikorera agiye kugenda ari kumwe na mugenzi we inkuba iba irabakubise.

Ati: “Aho uwaguye igihumura azanzamukiye, yarebye mugenzi we asanga yapfuye ni ko gutabaza, turatabara, igihe tukiriyo twumva ngo mu rugo nanone rwo mu Mudugudu wacu umunyeshuri  wiga mu wa Gatandatu muri GS Saint Paul Muko, warekaga amazi anavugira kuri telefoni, iramukubise agwa muri koma”.

Yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cyacya Bugarama aravurwa.

Indi ngingo ni uko hari umusaza uzi ibyo kugangahura abakubiswe n’inkuba wavugutiye umuti abakubiswe n’inkubi kugira ngo bagarure ubuzima.

Umugabo w’aho ati: “Byatubereye amayobera kubona inkuba ikubitira rimwe abantu batatu mu Mudugudu umwe, umwe atanari kumwe n’abandi, ariko ubuyobozi bwaduhumurije”.

Uwapfuye asize umugore n’abana batatu, ubuyobozi bw’uwo Mudugudu bukavuga ko uretse iyi nka ya Girinka nta kindi bagira bacungiragaho, ubuyobozi bukavuga ko abasigaye bazitabwaho.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imbereho myiza y’abaturage, Uwimana Monique, yihanganishije abahuye n’ibi byago n’imiryango yabo.

Yasabye abaturage kwibuka gukurikiza amabwiriza  bahabwa mu rwego rwo kwirinda gukubitwa n’inkuba.

TAGGED:AbagaboGirinkaInkaInkubaRusiziUbwatsiUmunyeshuri
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uwaririmbye ‘Uwangabiye Inka’ Yamamaye Mu Matora Ari Kuyitegurira Igitaramo
Next Article DRC Yakubye Gatatu Umushahara W’Abasirikare N’Abapolisi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Abanywera Urumogi Muri Gereza Baburiwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzima

General Kabandana Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?