Ndayisabye Jean usanzwe ari umucuruzi mu Mujyi wa Rusizi, Umudugudu wa Kabeza, Akagari ka Gihundwe, Umurenge wa Kamembe yagize ibyago inzu ye y’ubucuruzi irakongoka
Ibyahiye bifite agaciro ka Miliyoni Frw 10.
Inkongi yadutse ahagana saa tanu z’amanywa yo kuri uyu wa 24, Nzeri, 2025, ikaba yari isanzwe ikorerwamo ububaji bw’ intebe, ameza, ibitanda n’ibindi.
Hakanadoderwamo imisego y’intebe n’ibitanda bikaba ari naho bicururizwa.
Abakoreraga muri iyo nyubako barataka igihombo batewe n’iyo nkongi yaje ibatunguye.
Mu kubisobanurira Imvaho Nshya, hari uwagize ati: “Twabonye umuriro ugurumanye uhereye imbere mu nzu aho bakirira abakiliya baje kugura ibyo bahakeneye. Hakurikiraho igice cyarimo ibyo bakoraga bitegerejwe kugurishwa n’igice cyabikwagamo ibyakoreshejwe baguraga bakabigurisha ababikeneye.”
Avuga ko batabaye bagerageza kuzimya biranga, kizimyamoto ya Polisi iba ari yo iwuzimya, bituma udakwira mu zindi nyubako z’ubucuruzi ziyegereye.
Ndayisabye Jean nyir’inyubako yahiye n’ibyo yakoreragamo byose, akeka ko ari umuriro w’amashyanyarazi waba wayiteye.
Ati: “Nari mpibereye umuriro uturuka imbere mu nzu, yose irashya irakongora n’ibyarimo byose, ntacyo twarokoyemo, nta n’ubwishingizi ari inyubako ari n’ibyakorerwagamo twagiraga. Ni igihombo gikomeye cyane.”
Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe witwa Ingabire Joyeux, yihanganishije abahuye n’akaga, asaba abatuye uyu mujyi n’abawukoreramo kongera gusuzuma inyubako zabo bakareba niba intsinga z’amashanyarazi zujuje ubuziranege, bakanagira ubwishingizi.
Ati: “Inyubako yahiye n’ibyarimo byose nta na kimwe cyagiraga ubwishingizi. Turongera kwibutsa abatuye n’abakorera muri uyu mujyi kugenzura inyubako zabo, ubuziranenge bw’intsinga z’amashanyarazi bakoresha, n’ubushobozi bw’abazibashyiriramo kuko izimaze iminsi zishya muri uyu mujyi, hafi ya zose ni ibibazo by’amashanyarazi.”
Akangurira abacuruzi n’abafite inyubako z’ubucuruzi guha agaciro ubwinshingizi bw’ibyabo kuko bigenda bigaragara ko ahagize ikibazo cy’inkongi henshi nta bwishingizi baba bafite.
Yavuze ko ubukangurambaga bukomeje mu bacuruzi, abafite inyubako z’ubucuruzi n’abandi baturage ibi byombi bikitabwaho.