Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rusizi: Itanura Ryubatswe Mu 2013 Kuri Miliyoni Frw 80 Ryakoze Inshuro Imwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Rusizi: Itanura Ryubatswe Mu 2013 Kuri Miliyoni Frw 80 Ryakoze Inshuro Imwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 January 2023 12:58 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Murenge wa Gitambi Mu Karere ka Rusizi hari abanyamuryango ba Koperative COTIAGIRU bavuga ko itanura bubakiwe mu mwaka 2013 ryubatswe nabi k’uburyo ryakoze inshuro imwe gusa nabwo mu igerageza.  Ryubatswe ku gaciro ka Miliyoni Frw 80.

Impamvu ryakoze rimwe ngo ni uko ryubatswe nabi.

Babwiye RBA ko ubuyobozi bwagombye kubafasha kurisana kugira ngo rigirire akamaro abari barigenewe biganjemo urubyiruko rwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bavuga ko ubwo bahabwaga ririya tanura bari bafite icyizere cy’uko ibibazo by’amikoro make bari bafite bigiye gukemuka ariko ngo siko byagenze.

Si abanyamuryango ba biriya Koperative COTIAGIRU bonyine bahombejwe no kuba iri tanura rishaje ridakoze, ahubwo n’abaturiye aho ryubatse bavuga ko kugurira kure amatafari ahiye nabo bibahenda.

Icyifuzo cy’abanyamuryango ba COTIAGIRU ni uko ririya tanura ryasanwa rikajya rikoresha inkwi kandi ngo byashoboka.

Gusa iki kifuzo birasa naho kitazasubizwa vuba aha cyangwa ntikinasubizwe na gato.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buvuga ko burimo gutekereza uko iri tanura ryazabyazwa umusaruro mu bundi buryo, aho gukomeza kwangirika.

Iri tanura ryari ryubakiwe abagize Cooperative COTIAGIRU ngo ribafashe mu kubakira abarokotse Jenoside badafite amacumbi mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke.

Iri tanura ryubatswe ku gaciro ka miliyoni Frw 80 rikaba rifite ibyumba 10 byo gutwikiramo amatafari.

Ukurikije igiciro itafari rihiye ririmo kugurwa ubu, bari kuba binjiza  Miliyoni Frw 45 ku mwaka avuye mu matafari gusa.

TAGGED:AmatafarifeaturedItanuraJenosideRusizi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amerika N’u Burayi Birengagije Afghanistan, u Bushinwa Bubyungukiramo
Next Article Dr.François Xavier Kalinda Wahoze Muri EALA Yagizwe Senateri
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Mu Mboni Z’Umwanditsi Muri National Geographic

DJ Toxxyk Yongeye Gutakambira Urukiko

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Masudi Djuma Watozaga Etincelles Yirukanywe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?