Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rusizi: Umuyobozi Ushinzwe Amasomo Yirukanywe Kubera Ubusinzi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'Abaturage

Rusizi: Umuyobozi Ushinzwe Amasomo Yirukanywe Kubera Ubusinzi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 January 2024 10:00 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu kigo cya Groupe Scolaire Bugumira mu Murenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi haravugwa umuyobozi w’iki kigo wirukanywe nyuma y’uko agaragaye ku mbugankoranyambaga yasinze  bikabije avuga n’amagambo y’urukozasoni.

Uyu mugabo witwa Karekezi yakoreraga mu kigo cy’ishuri   mu Murenge wa  Gitambi.

Ikigo akoramo kiri mu Murenge wa Nkombo.

ku wa 22 Ukuboza 2023 mu ibaruwa ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwamwandikiye, bumumenyesha ko ahagaritswe ku mirimo ye by’agateganyo.

Mbere y’uko yirukanwa, hari inama zari zarabanje gutegurwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi zavugiwemo iby’imyitwarire idahwitse ku barezi basinda abandi bakigisha batateguye.

Imwe muri izo nama yateranye taliki 21, Nzeri, 2022, ikaba yari inama y’uburezi itegura itangira ry’umwaka w’amashuri 2022-2023 , yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi n’abarimu bose, iyoborwa na Meya, Dr.Kibiriga Anicet.

Umwe mu myanzuro wagiraga uti: “ Nta mwarimu wemerewe gusinda, agomba kuba intangarugero yambara neza, agahagarara imbere atajorwa n’abanyeshuri.”

Icyakora ingeso y’uriya mwarimu yaranze ku buryo byabaye ngombwa ko ubuyobozi bw’Akarere bumuserera.

Mu ibaruwa UMUSEKE ufitiye kopi, Akarere kandikiye uriya murezi ko yaranzwe n’ubusinzi bukabije, gutukana mu ruhame no kuvuga ibiteye isoni mu ruhame ndetse ngo ntatinye no kubibwira ababyeyi b’abana arera.

Iyo baruwa igira iti:” Nshingiye kuri raporo yawe umuyobozi wa GS Bugumira yangejejeho yo ku wa 18, Ukuboza, 2023, maze gusuzuma iyi raporo, ngasanga imyitwarire yawe yarakomeje kuba mibi, kuva wakwimurirwa kuri GS BUGUMIRA, aho ugereye muri iki kigo ukaba wararanzwe n’ubusinzi bukabije, gutukana ibishizi by’isoni mu ruhame, ntutinye no kubibwira ababyeyi n’abana ushinzwe kurera, inama wagiriwe n’ubuyobozi bwo kwirinda inzoga igihe uri mu kazi na zo ukaba utarazubahirije, ibi bikaba bikomeje kwangiza isura y’ikigo wigishaho, iy’Akarere ka Rusizi n’iy’uburezi muri rusange, iyi myitwarire ikaba itakomeza kwihanganirwa.”

Kibiriga akomeza agira ati: “Nshingiye ku ngingo ya 61 y’Iteka rya Perezida No 064/01 ryo ku wa 16/03/2020 rishyiraho sitati yihariye igenga abarimu b’amashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyingiro, nkwandikiye nkumenyesha ko uhagaritswe ku mirimo by’agateganyo guhera ku wa 22/12/2023 kubera amakosa akomeye y’akazi ukurikiranyweho.”

Mu karere ka Rusizi harimo abarimu 4041, ibigo by’amashuri abanza byigenga 10, ibigo by’amashuri bifatanya na Leta 64, amashuri y’uburezi bw’ibabanze bw’iyaka icyenda (nine years basic education) ni 48, naho amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka cumi n’ibiri (twelve years basic education) ni 24

Hari n’ibigo birindwi bicumbikira abanyeshuri  na n’amashuri 13 yigisha imyuga n’ubumenyingiro, TVET.

TAGGED:KibirigaMeyaMwarimuRusiziUbusinzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Ruri Kureshya Ba Mukerarugendo Benshi Mu Burayi
Next Article Rwanda: Amashyuza Agiye Kujya Arindirwa Umutekano
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Umuti Meya Wa Muhanga Aha Ibibazo Biri Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?