Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rusizi: Yatwitse Ishyamba Rya Leta
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IbidukikijeMu Rwanda

Rusizi: Yatwitse Ishyamba Rya Leta

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 September 2024 1:03 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Iri shyamba ryatwitswe n'umuturage arahunga( Ifoto@ Imvaho Nshya)
SHARE

Mu Kagari ka Gatereri, Umurenge wa Butare, Akarere ka Rusizi hari umugabo ushakishwa  akekwaho gutwika hegitari ebyiri z’ishyamba rya Leta ngo aratwika ibiyorero.

Ishyamba ryahiye ni irihuriweho n’Umurenge wa Butare n’uwa Gikundamvura igice cya Gikundamvra mu Kagari ka Mpinga.

Iri shyamba rikora ku Murenge wa Butare n’uwa Gikundamvura muri Rusizi

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikundamvura Baziki Yussuf yabwiye Imvaho Nshya ko uwo mugabo yatwitse iryo shyamba avuga ko ari gutwika  ibiyorero mu murima we wegeranye naryo.

Nyuma yo kuritwika yahise atoroka nk’uko abaturage babivuga.

Yussuf Baziki ati: “Ku bufatanye bw’ubuyobozi, abaturage n’inzego z’umutekano twagerageje kurizimya ku bw’amahirwe riza kuzima nubwo byatinze, uwo mugabo tukaba tukimushakisha”.

Ubuyobozi bw’ibanze bwasabye abaturage kuzibukira ibyo gutwikira ibintu igasozi kuko hari ubwo biba intandaro yo gushumika amashyamba kandi ngo byangiza ibidukikije bikaba byanashyira abantu mu kaga.

Yibukije ko iyo ishyamba rihiye hangirika byinshi bigize urusobe rw’ibinyabuzima, uhereye ku bimera no ku bihumeka biribarizwamo.

Yashimangiye ko uzajya abifatirwamo azajya abihanirwa by’intangarugero.

Yakomoje no ku batema amashyamba ateze neza bashaka kuyatwikamo amakara cyangwa gutwika amatafari ko nabo bakwiye kubireka cyangwa bakabihanirwa.

Gusarura amashyamba adakuze neza nabyo ntibyemewe nk’uko Gitifu abivuga.

TAGGED:GitifuIshyambaRusiziUmuturage
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuyobozi Wa Hamas Muri Lebanon Nawe Yishwe
Next Article Kamonyi: Abakoraga Ubujura Barashwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ufite Inkomoko Mu Rwanda Agiye Guhatanira Kuba Miss Uganda

Twiyumva Muri Siyanse Kurusha Mbere-Umunyeshuri Wa KIST

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

Umuti Meya Wa Muhanga Aha Ibibazo Biri Mu Ngo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?