Rusizi: Yatwitse Ishyamba Rya Leta

Iri shyamba ryatwitswe n'umuturage arahunga( Ifoto@ Imvaho Nshya)

Mu Kagari ka Gatereri, Umurenge wa Butare, Akarere ka Rusizi hari umugabo ushakishwa  akekwaho gutwika hegitari ebyiri z’ishyamba rya Leta ngo aratwika ibiyorero.

Ishyamba ryahiye ni irihuriweho n’Umurenge wa Butare n’uwa Gikundamvura igice cya Gikundamvra mu Kagari ka Mpinga.

Iri shyamba rikora ku Murenge wa Butare n’uwa Gikundamvura muri Rusizi

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikundamvura Baziki Yussuf yabwiye Imvaho Nshya ko uwo mugabo yatwitse iryo shyamba avuga ko ari gutwika  ibiyorero mu murima we wegeranye naryo.

Nyuma yo kuritwika yahise atoroka nk’uko abaturage babivuga.

Yussuf Baziki ati: “Ku bufatanye bw’ubuyobozi, abaturage n’inzego z’umutekano twagerageje kurizimya ku bw’amahirwe riza kuzima nubwo byatinze, uwo mugabo tukaba tukimushakisha”.

Ubuyobozi bw’ibanze bwasabye abaturage kuzibukira ibyo gutwikira ibintu igasozi kuko hari ubwo biba intandaro yo gushumika amashyamba kandi ngo byangiza ibidukikije bikaba byanashyira abantu mu kaga.

Yibukije ko iyo ishyamba rihiye hangirika byinshi bigize urusobe rw’ibinyabuzima, uhereye ku bimera no ku bihumeka biribarizwamo.

Yashimangiye ko uzajya abifatirwamo azajya abihanirwa by’intangarugero.

Yakomoje no ku batema amashyamba ateze neza bashaka kuyatwikamo amakara cyangwa gutwika amatafari ko nabo bakwiye kubireka cyangwa bakabihanirwa.

Gusarura amashyamba adakuze neza nabyo ntibyemewe nk’uko Gitifu abivuga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version