Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rutaremara Yasobanuye Iby’Udutsiko Mu Banyarwanda Kuva Na Kera…
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Rutaremara Yasobanuye Iby’Udutsiko Mu Banyarwanda Kuva Na Kera…

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 October 2023 7:03 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Inararibonye y’u Rwanda Tito Rutaremara avuga ko amakimbirane mu bantu ari ikintu gisanzwe mu buzima bwabo. Ikindi kandi ngo ni menshi akanigaragaza mu buryo bwinshi.

Uko bimeze kose, amakimbirane ni ikintu gishobora kurwanywa, abantu bakabana mu mahoro mu rugero runaka.

Rutaremara avuga ko, muri rusange, amakimbirane agira amoko.

Atanga urugero rw’uko amakimbirane ashobora kuvuka hagati y’umukozi n’umukoresha.

Burya ngo amakimbirane hagati y’umukozi n’umukoresha aba yegamije ku ngingo y’uko umwe aba ashaka kubona byinshi( umukoresha) n’undi ashaka kubona byinshi( umukozi).

Umukoresha aba ashaka urwunguko runini ruturutse mu kazi n’aho umukozi ashaka umushahara cyangwa ikindi gihembo kinini giturutse kwa Shebuja.

Iyo hatabayeho kuganira ngo abantu bagire  amasezerano bashyiraho abahuza kandi bayakurikize, nibwo haduka amacakubiri.

Rutaremara yagabanije amakimbirane mo ibyiciro, avuga ko hari amakimbirane mato, yita shingiro hakaba n’amakimbirane manini.

Amakimbirane mato usanga iteka yihishe, ataragaragara, atavumburwa na  buri wese keretse umuhanga wabyize cyangwa se ari amakimbirane amaze igihe kirekire nyuma akazigaragaza.

Imwe mu mpamvu zituma atinda kugaragara nk’uko inararibonye Rutaremara abivuga, ni uko aba ashingiye ku nyungu, indonke.

Ngo hari n’ubwo aba ashingiye ku gatsiko gato cyane karyamira abantu benshi.

Ikindi cyiciro cy’amakimbirane ni amakimbirane manini.

Yo ntiyishira kuko aba ari ku bantu benshi, agatera n’ingorane nini.

Akururwa n’agatsiko kaza gukuraho akandi gatsiko kari gafite  ibintu, ubutegetsi cyangwa izindi mbaraga.

Nibwo intambara hagati y’ibice bibiri ivuka, ibyakozwe naka gatsiko bakabyitirira igice kimwe cya rubanda kikica ikindi.

Agaruka ku makimbirane yigeze kuranga Abanyarwanda, Tito Rutaremara avuga ko  agatso k’Ababiligi kigeze kurema agatsiko k’Abaparmehutu, gateza amakimbirane hagati yako n’agatsiko k’Abatutsi.

Ni amakimbirane akomeye kuko yaje kubyara ubushyamirane hagati y’Abahutu  n’Abatutsi muri rusange.

Icyari amakimbirane cyarakuze kivamo intambara ndetse muri iyo ntambara, Guverinoma y’Abatabazi iboneramo umwanya wo gukorera Abatutsi Jenoside.

Ibyo byose byasenye u Rwanda n’Abanyarwanda.

Si ayo makimbirane u Rwanda rwagize gusa:

Abakiga n’Abanyanduga:

Inararibonye Tito Rutaremara avuga ko aya makimbirane ku ikubitiro yari mato, ariko aza gukura.

Yakuze kubera ko agatsiko k’Abakiga kaje gusanga ari bo [Abakiga] bake mu gatsiko k’aba Paremehutu, kayoboraga igihugu.

Muba Permehutu, Abanyenduga bari benshi;  Abakiga ari bake.

Kubera ko mu Bakiga ari ho hari higanje abasirikare, agatsiko kabo kaje gakuraho abo mu gatsiko k’Abanyenduga, biba bibyaye amakimbirane hagati y’Abanyenduga n’Abakiga.

Ntibyarangiriye aho…

Agatsiko k’Abakiga kayoboraga igihugu nyuma yo kwigizayo Abanyanduga, kaje gusanga mubakagize abenshi bakomoka mu cyahoze ari Perefegitra ya Gisenyi.

Byatumye abandi Bakiga bo mu Ruhengeri bagerageza gukuraho agatsiko k’Abakiga bo muri Gisenyi ariko bababera ibamba!

Urugero rw’Abakiga bo mu Ruhengeri bashatse guhirika abo ku Gisenyi bikanga ni Col Alex Kanyarengwe n’abandi.

Iby’amacakubiri mu Bakiga byarakomeje, baza gusanga burya no hagati yabo[nk’Abakiga] harimo Abakiga b’Abashiru n’Abakiga b’Abagoyi.

Iby’Abakiga byaje kwiyongeraho iby’Abashiru.

Agatsiko k’Abanyagisenyi kaje kwisanga kagizwe n’Abashiru kurusha Abagoyi, nabyo bivamo andi makimbirane.

Mu Bakiga b’Abashiru harimo  Birara na Rizinde.

Col Theoneste Rizinde

Tito Rutaremara avuga ko igihe cyaje kugera, Abanyarwanda basanga ikibazo atari Abahutu n’Abatutsi , atari Abanyanduga n’Abakiga, atari Abanyagisenyi n’Abanyaruhengeri, atari Abagoyi n’Abashiru ahubwo ari AKAZU n’Abanyarwanda.

Ngo Abanyarwanda baje kumenya neza ko ya MAKIMBIRANE NYAKURI ( basic contradictions) ari udutsiko tugenda turyamira Abanyarwanda benshi.

Agatsiko (AKAZU)  kamaze kumenya ko Abanyarwanda bakavumbuye, kugira ngo gakomeze kubaho; kabyukije ya makimbirane manini ya mbere ( Major contradictions) y’Abahutu n’Abatutsi, kabyutsa intambara hagati yabo, gakora na Jenoside.

TAGGED:AbahutuAbakigaAbanyarwandaAbanyendugaAbashiruAbatutsiAmacakubirifeaturedJenosideRutaremara
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Urwego Rw’Abanyamakuru Bigenzura Rwagize Icyo Ruvuga Ku Banyamakuru Baherutse Gufungwa
Next Article Uganda: Ba Mukerarugendo Batwikiwe Mu Modoka
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abavandimwe Alicia Na Germaine Bakoze Indirimbo Bizeyeho Byinshi

Kubaka Urugomero Rwa Nyabarongo Bizatuma Havuka Ikiyaga Kizakora Ku Turere 8

Nyagatare: Batashye Isoko Risakaye Bari Barifuje Igihe Kirekire

Urwibutso Rwa Jenoside Yakorewe Abayahudi Baruhumanyije

Drones Zigiye Gukoreshwa Mu Kurwanya Imibu Yo Mu Bugesera

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Rwandair Yaguze Izindi Ndege Ngari 

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Rwamagana:Uwahoze Ari Umunyamakuru Wa Radio Agiye Kwishingira Iye

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Umukino Urangiza Irushanwa ‘Gicanda Invitation 2025’ Urabera Kigali Pele Stadium

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?