Perezida wa Kenya William Ruto yabwiye Abanyamerika ko Afurika y’ubu itandukanye n’iyi ba sekuru bari bazi kera, ko iy’ubu ishaka ko Demukarasi iba ingingo iganirwaho aho kuba ikintu Amerika n’Uburayi bitegeka abandi gukurikiza mu buryo butumvikanyweho.
Ku wa Mbere taliki 20, Gicurasi, 2024 nibwo Ruto yageze muri Amerika.
Yaraye aganiriye abagize Umuryango Carter Foundation witiriwe uwayoboye Amerika witwa Jimmy Carter.
Yagarutse ku bibazo byugarije Afurika birimo ubukene, intambara n’ihirikwa ry’ubutegetsi rimaze iminsi ryumvikana henshi kuri uyu mugabane.
Perezida Ruto kandi yabwiye abari bamuteze amatwi ko Afurika ikomeje kugerwaho no kunegekazwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere kandi nta ruhare runini igira mu kwangiza ikirere, agasanga ibi nabyo ari akarengane uyu mugabane ukorerwa n’abifite.
Ntiyabuze kandi no kugaruka ku ngingo y’uko imiterere y’urwego rw’imari n’ubucuruzi ku isi ikwiye kuvugururwa kuko ibintu, muri rusange, byahindutse.
Ku ngingo ya Demukarasi, Ruto yagize ati: “ Henshi muri Afurika dufite Guverinoma zashyizweho mu buryo budakurikije itegeko nshinga kandi ibi bidindiza Demukarasi. Niyo mpamvu muri iki gihe dusanga Demukarasi ikwiye kongererwa imbaraga hirya no hino ku isi”.
Yunzemo ko kuba ubukene buri kwiyongera henshi muri Afurika bifitanye isano ya bugufi n’imihindagurikire y’ikirere, bigatuma abantu basonza bityo n’ibyago by’uko intambara n’imidugararo byakwaduka bikiyongera.
N’ubwo atigeze ahingutsa izina ry’igihugu mu kanwa ke, birazwi ko muri Afurika haherutse kuba coups esheshatu ari zo: iyakorewe muri Gabon, Sudan, Niger, Mali, Burkina Faso na Guinea ndetse hari n’iherutse gupfuba muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Nyuma y’uko hari izageze ku ntego; nibwo hatangiye kumvikana amajwi y’abayobozi b’ibyo bihugu bamagana ibihugu bikomeye byabakolonije nk’Ubufaransa na Leta zunze z’Amerika ishaka kudataza ijwi mu bihugu by’Afurika aho Uburusiya nabwo bushaka gushinga ibirenge.
Kuri Perezida Ruto, ibyo byose ni ibyerekana ko Demukarasi y’abo mu Burengerazuba bw’isi icumbagira kuko itakiri ihame abantu bose mu bihugu byose bumva ko bakurikiza byanze bikunze.
Kuri uyu wa Gatatu taliki 22, Gicurasi, 2024 nibwo biteganyijwe ko Ruto ari buhure n’abagize Inteko ishinga amategeko y’Amerika bakaganira ku bukene n’umwenda biremeye Afurika ku rwego rwo hejuru.
Ari bubwire abayobozi b’Amerika ko Afurika ikeneye abantu bakorana nayo ubucuruzi mu buryo buyungura kandi bwemeranyijweho n’impande zombi.
Umwenda munini uri mu bidindiza Afurika bityo ntikomeze amajyambere yiyemeje kubera ko amafaranga yo gushora mu mishinga y’ibihugu ngo bitere imbere, ahora yishyurwa.
Kenya ya Ruto iri mu bihugu bikirwana n’uwo mwenda uremereye cyane kandi wafashwe na za Guverinoma zabanje.
Kenya: Umuhuza mu bibazo byinshi…
William Ruto ari gukora politiki mpuzamahanga igamije gushyira Kenya ku ruhando mpuzamahanga mu by’ububanyi n’amahanga, ikaba igihugu gitanga umuti ku bibazo biri ahandi.
Niyo mpamvu, ku bufatanye n’Amerika, Kenya iri hafi kohereza abapolisi muri Haiti kugira ngo bahagarure umutekano wabuze kubera amatsinda y’abagizi ba nabi yahagize icumbi.
Muri iki gihe Kenya kandi iri guhuza Ethiopia na Somalia ku kibazo cy’ubutaka bw’ahitwa Somaliland ibihugu byombi bitumvikanaho.
Gukemura iki kibazo birakorwa binyuze mu kitwa Somaliland Memorandum of Understanding( MoU).
Ibi Kenya irabikora mu gihe iri no guhuza abatavuga rumwe muri Sudani y’Epfo mu masezerano aherutse gusinywa bise Tumaini Initiative.
Mu byumweru bibiri bishize hari abayobozi bakuru muri Amerika bagiye i Nairobi kuganira n’ubuyobozi bwa Kenya ku bibera muri Sudani, Sudani y’Epfo na Somalia.
The East African yemeza ko Somalia nayo ifite ubushake bwo gukorana n’Amerika mu gucubya igitutu ishyirwaho na Ethiopia kandi Amerika igakomeza kuyifasha mu kwigizayo burundu Al Shaabab.